Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

ECOWAS yokeje igitutu Abasirikare bayoboye Mali ngo bashyire amatora mu kwezi gutaha

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, ECOWAS, wasabye agatsiko k’abasirikare kayoboye igihugu kinyamuryango Mali gukoresha amatora mu kwezi gutaha, Gashyantare, 2022, uko byaba bimeze kose mu gihe ko gasaba guhabwa imyaka 5 y’inzibacyuho yo gutegura amatora.

Uyu mwanzuro ECOWAS iwufashe nyuma yo kohereza muri Mali umuhuza, Goodluck Jonathan, wahoze ayobora Nigeria, mbere gato y’Inama y’Abakuru b’ibihugu by’uyu muryango iteganyijwe ku cyumweru gitaha.

Mu kwezi kwa Nzeri 2021 Mali yahuye n’ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’agatsiko k’abasirikare kanafata ubutegetsi ku ngufu, kabwambuye Perezida Alpha Conde, kugeza ubu kayobowe na Col. Assimi Goita.

Kugeza ubu Umuryango ECOWAS wamaze kwerurira Abasirikare bayoboye Mali ko nibadakora amatora mu kwezi gutaha bazafatirwa ibihano mu rwego rw’ubukungu hamwe n’ibijyanye n’ingendo zabo mu bihugu binyamuryango.

Ijwi ry’Amerika ryanditse ko impirimbanyi za Rubanda zirimo nka Fousseini Diop, uyobora umuryango w’urubyiruko AJCAD, (the Youth Association for Active Citizenship and Democracy) yavuze ko bifitiye ubwoba ko abayoboye nibafatirwa ibyo bihano abazabirenganiramo cyane ari abaturage impande zombi zikinira hejuru.

Uyu ni umuryango ugizwe n’ibihugu 15 ari byo Benin, Burkina Faso, Cabo Verde, Cote d’Ivoire, Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Liberia, Mali, Niger, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, na Togo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru