Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Egypt: Eman yahunze igihugu kubera ibice by’umubiriwe

Monday 30 April 2018
    Yasomwe na

Eman El-Deeb yemeye guhunga igihugu cye cy’amavuko cya Misiri mu rwego rwo kurengera umusatsi yabonaga n’atava muri iki gihugu bazakomeza kumurwanya bakaba banawumukuraho cyangwa bakamugira igicibwa.

Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko gusa, Eman El-Deeb yahunze igihugu cye muri 2016 nyuma yo kuba yarifuzaga kugira imisatsi nk’iy’Abanyaburayi kandi mu Misiri baka barabifataga nk’icyaha.

Nyuma yo kuva mu Misiri akajya gutura muri Espagne, yishimiye cyane uko abayeho kuko abona ibyo akora byose ntawe bibangamiye.

Yagize ati, “Navuye mu Misiri muri 2016 nyuma yo kubona ko ninguma muri iki gihugu bazamfata nk’uwataye umuco. Nahisemo kwigira aho batazita ku misatsi yanjye cyangwa ngo hagire abumva mbabangamiye”

Eman El-Deeb yakomeje avuga ko hari abayobozi ba bank imwe yakoragaho bahoraga bamusaba kujya muri Salon kurambura umusatsi we ariko bituma afata umwanzuro wo guhunga igihugu.

N’ubwo icyemezo cya Eman El-Deeb cyasaga nk’igitangaje, cyabereye urugero rwiza abandi bagore bitinyaga bumva ko bakoze ibiri mu byiyumviro byabo bagirwa ibicibwa mu gihugu.

Misiri ni kimwe mu bihugu bigira amahame n’imyemerere yihariye ariyo mpamvu abashatse kwigana imico y’abo ku mugabane w’Iburayi bagirwa ibicibwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru