Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC mbere yo gucakirana na APR FC mu mikino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda, PNL 2021-2022.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports yakiriye Bugesera FC itozwa na Abdul Mbarushimana, umukino urangiye ibitego 3-1. Wari umukino w’umunsi wa Gatatu witabiriwe n’abafana batari bake.
Abakinnyi ba banje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sports.
Mu izamu : Bashunga Abouba"GK", Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Kalim Mckenzie, Nsengiyumva Isaac, Blaise Nishimwe, Muhire Kevin (C), Yousseif Rharb, Steve Elumanga na Essomba Willy Onana André
Abakinnyi ba banje mu kibuga Ku ruhande rwa Bugesera fc.
Mu izamu : Nsabimana Jean de Dieu "GK" ,Ekele Samuel David, Kato Samuel Nemeyimana, Mucyo Junior Didier, Kagaba Obed, Rucogoza Eliasa, Rafael Osaluwe, Chukwuma Odili, Niyongira Dany, Mugisha Didier na Saddick Souley
Muhire Kevin yazonze Bugesera cyane
Umukino wari ubereye ijisho watangiye amakipe yombi afite inyota zo gushaka ibitego nubwo byagiye byanga ku mpande zombi ariko bikagenda banga gusa Nishimwe Blaise yaje guca impaka Ku munota wa 36 atsinda igitego cya Rayon sports Bugesera fc yabaye nkaho itangiye kuva mu mukino Kuko yakomeje kotswa igitutu maze Ku munota hafi wa 45’ Essomba Willy Onana yongera kunyeganyeza inshundura ibitego bibiri biba bitumye Rayon sports ijya kuruhuka iyoboye .
Bugesera fc yatangiye igice cya Kabiri igerageza kwishyura ariko bikomeza kuba iyanga mu gihe Rayon Sports yakomezaga gushaka ibindi bitego ariko izibira izamu.
Kizigenza Steve wa Rayon yaje guca mu rihumye ba myugariro ba Bugesera fc ku munota wa 76’ bikomeza kuba bibi kuri Bugesera fc iherutse gutandukana n’’umunyamabanga wayo .
Binyuze kuri Rafael Osaluwe yaje gutsindira Iyi Kipe igitego kimwe muri bitatu batsinzwe byatumye Umutoza Abdul akomeza kujya mu mazi abira , mu gihe mugenzi we Masudi Djuma iyo atakaza uyuukino byashoboraga kumuviramo kwirukanwa cyane ko abafana batumva neza uburyo ikipe yabo itabona amanota kandi yaraguze abakinnyi bose yifuza.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni uwahuje Etoile de l’Est yo mu ntara y’iburengerazuba, mu karere Ka Ngoma itozwa na Banamwana Camarade, yatsinzwe na Musanze fc ibitego 3-1.
Kugeza ubu Rayon sports yahise igira amanota 7 /9 mu gihe Musanze yagize amanota 6/9 Etoile de l’Est ikomeje kuba iyanyuma muri shampiyona .
Ku munsi wa Kane wa shampiyona Rayon sports izacakirana na APR fc Tariki ya 23 ugushyingo , mbere yuko iyi Kipe y’ingabo z’igihugu izakina imikino ya CAF na Berkane yo muri Maroc.


























