Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia yakiriwe kivandimwe na Misitiri w’Intebe w’iki gihugu, Dr Abiy Ahmed baza ni kugirana ibiganiro bigamije gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wakiriye mu buryo bwa kivandimwe Perezida Paul Kagame, baragirana ibiganiro bigamije gutsura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame waherukaga kugirira uruzinduko muri Ethiopia mu mwaka ushize, yari yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rwo kudahura n’inzitizi zo kugira uwawitambikamo.
Mu biganiro yari yagiranye na Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia icyo gihe, Kagame yavuze ko ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bugamije inyungu kuri ibi bihugu.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko yishimiye gutorwa kwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed uriho ubu.
Dr Abiy Ahmed akimara gutorwa yatumiye abamurwanya basangira ku meza amwe, abizeza ko ikibuga cya Demokarasi cyaguye muri kiriya gihugu.
Muri ibyo biganiro bidasanzwe muri kiriya gihugu, Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed yabasabye abamurwanya guhagarika imvururu bariho bateza mu gihugu.

















