Mu itangazo rigira riti “komisiyo y’imisifurire muri Ferwafa yateranye ku wa 19 mutarama 2026 isuzuma imisifurire ku mukino wahuje Apr Fc na El Merrikh sc (umukino wabaye ku wa 18/01/2026) mu marushanwa ya Rwanda Premier League.
Yasanze ku munota wa 88’ w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri (2nd assistant referee), aho igitego cya apr fc cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.
Kubera iryo kosa, komisiyo y’imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino igera kuri 4.”
Ferwafa izakomeza guharanira ubutabera.
Ni ryari igitego cyangwa ni ryari cyemerwa (offside):
Ni ryari igitego cyangwa ni ryari cyemerwa habayemo kurarira twifashishe itegeko rya fifa (law 11 – offside & law 12 – fouls).hagendewe ku byagaragaye ku mukino wa apr fc uakinaga na el merrick warangiye zinganyije ubusa k’ubusa.
Dusobanukirwe n’icyo amategeko abivugaho.
Igihe igitego cyemerwa:
Umukinnyi ahagaze mu mwanya wemewe (atari offside).abakinnyi bari imbere y’umuzamu batamubangamiye mu buryo bugaragara, urugero:Batamukingirije kureba umupira. Batamubuza gusimbuka cyangwa gufata umupira.nta gukinisha umubiri, gusunika, cyangwa gukingira umuzamu byabaye. Ibi byose ntabyabaye mbere yuko Dauda atsinda.
Igihe igitego gihakanywa igitego nticyemerwa iyo:Umukinnyi wari mu mwanya wa offside:Ahagaze imbere y’umuzamu,amukingira kureba umupira,cyangwa agerageza gufata umupira bityo akabangamira umuzamu.umukinnyi:Asunika umuzamu,amubuza gusimbuka cyangwa kugenda, amukingira ku bushake (screening).
Ibi byitwa “interfering with an opponent”, kandi bihita bituma igitego kidakomeza.
Ibi byose ubirebye neza ukifashisha icyo amategeko avuga wavuaga ko apr fc yangiwe igitego kuko nta ruhare abakinnyi bari bararariye bagize mu itsindwa ry’igitego Dauda Yusuf yari aboneye Apr fc.
Iranzi Shema Bonheur























