Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

FERWAFA yabonye umufatanyabikorwa mu guteza imbere Siporo mu mashuri

Sunday 13 March 2022
    Yasomwe na

Ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino mu mashuri (FRSS) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA). Ni amasezerano yo guteza imbere imikino mu mashuri hagamijwe kuzamura impano z’abana kuva bakiri bato.

Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi i Kigali kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2022.

Nkuko byasobanuwe, ubu bufatanye buri mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru guhera mu mashuri abanza n’ayisumbuye, imyaka 15 ukuyemo 3 umwana amara mu kiburamwaka.

Umuyobozi mukuru wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yagize ati : “Nshimishijwe cyane n’iki gikorwa cyo gusinya amasezerano imbere yanyu, ni gihamya y’igikorwa cyiza mu iterambere ry’umwana muri siporo n’impano ya buri mwana, byose bikagendana.

Ukoze siporo gusa nta mpamba y’indi afite y’ubwenge bw’ubumenyi bwo mu ishuri, ikinyabupfura, kumenya gahunda z’igihugu, akenshi iyo arangije umwuga wo gukina hari ibyo abura; ingero zihari, hari abagiye bakina umupira mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu, abayobozi b’amakipe bakamukunda, abafana bakamukunda ndetse ukumva rimwe na rimwe wanamufasha mu gihe atagikina. Ariko wajya kumufasha ukabura n’aho uhera kubera ko bamwe muri bo babaga batarize, bakaba nta kindi kintu bazi usibye kuba mu mikino gusa nta kindi na mba bazi mu bundi buzima ntacyo bifitiye."

Yakomeje agira ati, "Umuntu wize ubumenyi bw’ingeri nyishi akavangamo na siporo biramworohera kuruta utarize siporo, no mu mibanire n’abandi usanga ari intangarugero mu kumva vuba no gukora vuba biramworohera.Twe inshingano zacu nka Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni ugutunganya ikintu cyose kijyanye n’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda tutagiye kure y’izo ndangagaciro navuze haruguru.

Ubu FIFA irashaka kuzamura abana bato, twagize n’amahirwe uyihagarariye ari hano ubu nayo yabishyize imbere, mu kuzamura abana mu mupira no mu buzima busanzwe no mu bumenyi rusange. Birashimishije rero kuba twe impande zombi dushishikariza abana b’abahungu n’abakobwa ko gukina umupira bitavuga ko bava mu ishuri ahubwo ko byose byuzuzanya."

Padiri GATETE Innocent, Umuyobozi mukuru wa FRSS yagize ati : “Uyu ni umunsi w’amateka mu mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya masezerano agamije gutegurira hamwe no gufatanya gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iterambere ry’umupira w’amaguru ntiryagerwaho ritubakiye ku bakiri bato, politike y’igihugu igaragaza neza ko uburezi bugomba kugera kuri bose kandi ku buntu; murabizi kugera ku myaka 12 y’uburezi bw’ibanze kugeza umwana arangije amashuri yisumbuye mu rwego rw’igihugu. Ibi bisobanura ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga ubasanga ku ishuri mu gihe cy’amezi byibura 10 mu mwaka kugeza umwana arangije amashuri yisumbuye, aba afite imyaka 17 na 19
Politike ya siporo mu mashuri igaragaza neza umurongo igihugu cyatanze mu bijyanye no gushaka umwana ufite impano yihariye, ndetse no kumukurikirana mu rwego rwo kumukurikira mu mpano ye."

Mu kiganiro n’itangazamakuru havuzwemo ku kibazo cy’ibibuga bikiri bike cyangwa n’ibihari bidatunganijwe, havuzwe ko buri mufatanyabikorwa azagendera ku murongo umwe w’ubufatanye mu gukemura icyo kibazo dore ko ubu na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda yatangaje ko igiye nayo gushyigikira ibikorwa bya Siporo mu mashuri y’u Rwanda.

MNEDUC kandi ubu yashyize isomo rya siporo n’umuco mu mashuri ubu rinategura n’abarimu baryigisha ubu intumbero yaje guhinduka Siporo ikajya mu cyanya cy’ubukungu ikagira uruhare mu iterambere ry’’igihugu.

By Nzeyimana Viateur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru