Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Gakenke: Abarokotse Jenoside barasaba gusanirwa Biyogaze

Friday 9 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakuwe mu manegeka mu karere ka Gakenke baravuga ko imyaka igiye kuba ibiri badacana Biyogazi kuko zitagikora kandi barabimenyesheje ubuyobozi.

Ni abo mu Murenge wa Gakenke, batujwe mu nzu zizwi nka ’Four in one’ zijyamo imiryango 4.

Batangarije mamaurwagasabo ko barambiwe guhora bitirirwa ko bafite Biyogazi kandi zaramaze kwangirika .

Bigirimfura Theogene yagize ati: ’’Amatiyo yo ku bwiherero bwacu yarazibye ubwo tureka kuzikoresha ducukura ubwiherero hakurya. Ubu turasaba ko Leta yaza kutuziburira izi biogazi kuko twebwe nta bushobozi dufite; imyaka ibiri irashize kandi abayobozi barabizi, ntakirakorwa."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ntibwashatse kugira icyo butangaza kuri iki kibazo kuko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye umunyamakuru ko agiye mu nama, aza kumuvugisha ndetse ntiyasubiza ubutumwa bugufi yasabwe kumwoherereza.

Usibye kuba aba baturage bafite iki kibazo, baravuga kandi bugarijwe n’abajura baza kwiba ibyuma bya Robine z’amazi bagasaba ko bakubakirwa urupangu rw’izo nzu mu rwego rwo kwizera umutekano wabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru