Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gakenke: Abonewe n’Imvubu bakomeje gusiragizwa mu guhabwa ingurane

Sunday 4 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, mu Murenge wa Mugunga barasaba guhabwa ingurane kubera imyaka yabo yangijwe n’imvubu, ariko kugeza ubu bakaba bakomeje gusiragizwa.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yari ageze muri aka karere, bagaragaza ko hari imvubu yagaragaye mu mugenzi wa Mukungwa mu mezi ashyize kugeza ubu ikaba ikomeje kwangiriza imyaka yabo.

Umwe muri aba baturage witwa Mukaruhunga Vestine yavuze ko yahatakarije hafi ARE 1 y’ibishyimbo, agasaba ingurane.

Yagize ati: "Twebwe icyo twifuza ni uguhabwa ingurane kuko urabona ko ntacyo tuzasarura, imvubu zarabimaze byose, inzara izatwica."

Mugambira Jean Damascene nawe ni umuturage uvuga ko imyaka yahatikiriye aho ARE 4 z’ibishyimbo n’imigozi y’ibijumba byose byariwe n’imvubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney mu kiganiro kigufu yagiranye na Mamaurwagasabo yavuze ko iki kibazo bakizi ariko bamaze kugishyira mu maboko y’Ikigo cy’Iterambere, RDB.

Yagize ati: "Ibi bibazo koko kirahari, twari twabihaye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ubu twumvaga ko byagakwiye kuba byararangiye, gusa ndaza guhamagara numve aho bigeze."

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yari yatwijeje ko aza kubaza neza amakuru muri RDB akatubwira aho bigeze bikemuka , gusa ntacyo yongeye kudutangariza.

Mu byumweru bibiri bishyize nibwo abaturage bonewe n’imvubu bari bijejwe ko bagomba kuba babonye ingurane.

N’ubwo izi mvubu zangiriza imyaka y’abaturage zikayiribata ntawe zirabasha gukoretsa cyangwa se kumuhitana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru