Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gakenke: Bahangayikishijwe n’ikiraro gishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage

Tuesday 2 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza utugari twa Nkomane na Rutenderi gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe ntagikozwe.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iki kiraro kiri, mu murenge wa Mugunga, basaba ko iki kiraro cyakorwa kuko ibiti byari byarashyizweho n’abaturage byamaze gusaza.

Mukarwego Mariya Claudine yagize ati: "Nkubu abana bacu ni bato, bakunze gukoresha iki kiraro iyo bagiye ku mashuri bakunze kunyerera bakagwamo ugasanga bavunitse, turasaba ko ubuyobozi bwadufasha bugasimbuza ibi biti kubera ko byamaze gusaza, namwe murimo kubyirebera. Iyo imvura yaguye duhora dufite impungenge nyinshi."

Undi muturage witwa Dukundane Theogene nawe yagize ati: "Iki kiraro tugikoresha cyane tugiye mu masambu yacu hakurya muri Rutenderi, kiduteje impungenge kuko ubuyobozi burakibona ntibugire icyo bugikoraho; cyari cyakozwe n’abaturage batatu, ubu dufite hakurya abaturage babiri bafite ubumuga barimo Lazaro n’undi mukecuru kwambuka hano. Ntabwo biborohera, dukeneye ikiraro gikoze neza."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Bwana Uwimana Eugene yavuze ko bagiye gusura iki Kiraro we n’abakozi bakorana bakareba niba gishaje koko. Yabanje guhakanira umunyamakuru ko iki kiraro kidashaje kandi ngo nta baturage baragwamo.

Gitifu yagize ati: "Oya icyo cyo ni ukubeshya! Wavuga ngo haguye nde, ayo makuru ntabwo ariyo. Ubwo wenda gishobora kuba kiriho ibiti bishaje, twagikurikirana tukakimenya, ubwo ndafatanya n’abandi bakozi turebe niba twakireba tugasimbuza ibyo biti bishaje tugashyiraho ibindi bishya."

Iki kiraro iyo ukigezeho ubona ko ibiti byashaje cyane ndetse usanga kirimo gukoreshwa nurujya n’uruza rw’abantu ku buryo ngo iyo amazi yuzuye bitaborohera kuba bakwambuka bava mu kagari kamwe bajya mu kandi , akaba ariho bahera basaba ko cyasanwa kikaba nyabagendwa.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru