Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gakenke: Bamwe mu batujwe mu mudugudu wa Nyundo babangamiwe n’amazi abasanga mu nzu

Tuesday 18 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’Icyitegerezo wa Nyundo uherereye mu murenge wa Mugunga mu Kagali ka Rutendeli ho mu karere ka Gakenke, baravuga ko babangimiwe n’urusobe rw’ibibazo bibugarije birimo amazi ava mu musozi akabasanga mu nzu akangiza ibintu bitanukanye.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu, bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kuko bimaze igihe babivuga.

Ni umudugudu w’Icyitegerezo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bakaba bamaze imyaka hafi 5 bawutuyemo.

Iyo ugeze muri uyu mudugudu wa Nyundo usanga bimwe mu bikorwaremezo byarangiritse ku buryo bugaragara, abawutuyemo bakaba ariho bahera basaba ko byakorwa nabo bakabaho neza.

Umwe muri aba baturage yirinze ko amazing ye ashyirwa mu nkuru ariko yagize ati: "Iyo imvura iguye amazi yinjira mu nzu, ntabwo dusinzira kandi bajya kuhubaka twabasabye ko bayanyuza mu mugende none dore ibintu birimo kutubaho."

Undi witwa Mugorewera Serphine yagize ati: "Turasaba ko bayobya aya mazi, ntajye aza mu nzu kuko biratubangamiye cyane, mbese iyo imvura iguye ari nyinshi duhura n’ibibazo byinshi, amazi yose aturuka hejuru mu musozi yisuka hano."

Si icyo kibazo gusa kibangamiye abo baturage, kuko na biyogazi (biogas) bubakiwe ngo zibafashe guteka hatangijwe ibidukikije zapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutendeli, Nteziryayo Anastase avuga ko iki kibazo kizwi ndetse batangiye no kugikemura ku buryo mu minsi mike bizaba byakemutse kuko byakorewe raporo.

Yagize ati: "Nibyo koko hari amazi ava hejuru mu musozi akajya mu ngo muri uriya mudugudu wa Nnyundo kandi icyo kibazo kirazwi, gusa twatangiye kukivugutira umuti, turwanya isuri duhereye hejuru, ndetse tuzakomeza binyuze mu mu muganda."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bateganya gusana ibintu byose byaritse muri uyu mudugudu, cyane ko bamaze kubishyikiriza inzego bireba zibifite mu nshingano.

Mu bindi bibazo byugarije uyu mudugudu w’Icyitegerezo wa Nyundo ni imireko y’inzu, ibirahuri mu mazu byashizemo ndetse n’amaserire y’inzugo yarapfuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru