Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gakenke: Nibadahabwa ifumbire ku gihe bashobora kuzarumbya

Tuesday 12 March 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gakenke bahinga mu gishanga cya Mukinga baravuga ko barimo gutinda guhabwa nkunganire ndetse ngo niba ntagikozwe vuba bashobora kuzarumbya muri iki gihembwe cy’ihinga cya B.

Aba bahinzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu gishanga cya Mukinga gifatiye runini benshi mu baturage ba Gakenke na Musanze kuko ariho bahinga ibiribwa bitandukanye birimo ibigori n’ibishyimbo bakabona ibitunga imiryangoyabondetse ndetse bagasagurira n’amasoko.

Umwe muri aba bahinzi witwa Mutuyeyezu Jean de Dieu yagize ati:" Dutegereje ifumbire mva ruganda ntabwo iraboneka, urabona ko twamaze guhinga ariko ikibazo dufite kugeza ubu n’inkunganire ntibarayitugezaho, turasaba ko batugezaho ifumbire tugahingira ku gihe muzi ibyatubayeho ubushyize twararumbije cyane mu buryo bugaragara ubu rero batugirire bwangu duhinge ibishyimbo turebe ko tuzarya."

Undi muturage yagize ati:"Abagoronome batubwiye ko dutegereza ,ariko uraboneka ko bakomeje kudutindira, nkubwije umuri ntibataduha ifumbire muri iki cyumweru tuzabutaha nanone ,kandi buriya igishanga gikama vuba kigakonja, inzara izatwica kandi twari twiteguye guhinga ibishyimbo, ubutaha twarahombye kubera ikigabo n’ikigore baduhaye by’ibigori, turifuza ko baduha nkunganire tukareba ko byasiba icyuho twagize mu gihembwe gishyize kuko badutejeje inzara ikomeye, nibakomeza kuturebera gutya bizaba nkubushyize."

Bakomeza bavuga ko abashinzwe kubaha ifumbire bakomeje kurangara imyaka yazahura nikibazo gikomeye, akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bwabatabara bakabona ifumbire ku gihe bagatera ibishyimbo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko babuze ifumbire ngo irahari ntakibazo cy’ifumbire akarere gafite ndetse ngo agiye gukomeza gukurikirana ikibazo gihari.

Yagize ati:"Nta muturage wigeze agira ikibazo cyo kubura imbuto n’ifumbire mu karere ka Gakenke byose turabifite, ibyo bibazo ntabihari hari uburyo ibi byose birimo ifumbire n’imbuto bitangwa, gusa kubera ko babikubwiye ndaza kureba aho amakuru yaturutse ariko ntakibazo na kimwe kijyanye n’inyongeramusaruro dufite iwacu muri Gakenke rwose."

Mu gihembwe gishyize abaturage bahinga muri iki gishanga cya Mukinga batashye amaramasa kuko batabonye umusaruro bari biteze ngo bitebwe n’imbuto yababeteye mbi ,gusa kuri ubu bagiye guhinga ibishyimbo muri iki gihembwe cya 2024 B.aho bafite impungenge ko nabyo bishobora kuzarumba nibadahabwa ifumbire ku gihe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru