Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gakenke: Uwizeyimana yanze kwicuruza ajya kuba umunyonzi w’igare none afite intego yo kubona uruhushya rwo gutwara moto

Monday 21 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Gakenke hari umwana w’umukobwa, Uwizeyimana Yvonne, wafashe icyemezo cyo kuba Umunyonzi nyuma yo kubona ubuzima bwo gutega amaboko ku bagabo bidakwiye yishakira igisubizo.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 atuye mu kagali ka Gisozi, umudugudu wa Kirehe ,umurenge wa Nemba, no umukobwa umwe rukumbi umaze umwaka umwe urenga akora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare, avuga ko kubera ko yabonye aho kwigurisha yakorera duke tuvuye mu maboko ye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na mamaurwagasabo, Uwizeyimana yavuze ko yari afite akazi ahembwa amafaranga ibihumbi 50rwf ku bitaro bya Nemba abona umukoresha we badashobokanye ahitamo kujya mu mirimo ikunze kwitwa iy’abahungu.

Uwizeyimana yagize ati "Nari mfite akazi, nkorera ibihumbi 50rwf ariko nabonye bitarimo kugenda neza kubera ko abagabo b’iki gihe batoroshye njya kugura igare njya mu muhanda, ubu ntwara abantu b’ingeri zose, abagabo, abakobwa, n’imizigo nubwo yenda abantu baba banseka ngo dore uriya mukobwa yigize indaya, ngo ntazabona umugabo ."

Akomeza avuga ko uyu mwuga utoroshye kuko bisaba kwihangana ndetse akaba asaba abagiraneza cyangwa Leta ko bamufasa akabona uruhushya rwo gutwara moto cyane ko yize akagarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye.

Twagerageje kubaza ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kugira ngo twumve icyo bafasha uyu mwana w’umukobwa ntibwabasha kwitaba telefone.

Uwizeyimana avuga ko amafarqnga yose yagiye akorera kuri iri gare yagiye ayishyura kugira ngo akorera uruhushya rwo gutwara akagenda aburaho amanota make ariko atacitse intege.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru