Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gasabo: Ababyeyi Baracyekwaho kujugunya umwana wabo mu musarane

Friday 24 May 2024
    Yasomwe na

Mu Murenge wa Rutunga mu Kagari ka Kibenga ho mu karere ka Gasabo hari ababyeyi baraye batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo bataye mu bwiherero.

Biravugwa ko aba babyeyi wafata nk’ababyeyi gito, bataye umwana wabo mu bwiherero ngo bazibanganye ibimenyetso by’icyaha bari bamaze gukora bazavuge ko bamubuze.

Abagenzacyaha babataye muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza kubera ibyo bakekwaho.

BTN yavuze ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango, hanyuma umujinya utuma umugore ajugunyira umugabo umwana wabo w’amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n’igisimbo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru