Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Gasogi United yihereranye Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0 bituma iyigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya Championa.
Wari umukino w’umunsi wa 23 wa Primus national league watangiye ku isaha ya saa 15h19’ kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino kandi wakurikiwe n’Abatoza bashya b’ikipe y ’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakomoka mu gihugu cya Espagne, Ferrer Carlos Alós na Mugenzi we Clemente Jacintino, kuri ubu bamaze gutangira akazi mu Rwanda.
Mbere y’uyu mukino hari habanje kuvugwa ibintu byinshi hagati y’Amakipe yombi, aho Umuyobozi wa Gasogi united, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yabwiye itangazamakuru ko uyu mukino agomba kuwutsinda byanga bikunze ndetse avuga ko ntamishyikirano afitanye na Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports yasaga nkiri ku gitutu cyo gushaka aya manota nyuma yo gutakaza aya manota biyigabanairije amahirwe yo gutwara iki gikombe kuko igumye ku manota 50 ikaba irusha APR fc inota rimwe igomba kwisobanura na Bugesera fc ku munsi wejo tariki ya 16 Mata 2022.
Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na Malipangu Jules wafunguye izamu mu gice cya mbere ku munota wa 44’ kuri penaliti, hanyuma mu gice cya kabiri Rutahizamu witwa Hassan Djibrine atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58’.
Umukino ugiye kurangira umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yaje kubona ikarita y’umutuku Nyuma yo gutongana na Malipangu Jules watsinze igitego cyabere nawe wahawe ikarita y’umuhondo.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu tariki ya 15 Mata 2022, Police fc yatsinze Musanze fc igitego 1-0 umukino wabaye saa sita, mu gihe Rutsiro yatsinze Etoile de l’est igitego 1-0.
Indi mikino itegerejwe ku munsi w’ejo
Gorilla fc vs Rayon sports 15h00’
Marine fc vs Gicumbi fc 15h00’
Mukura victory sports vs Espoir fc 15h00’
As Kigali vs Etencelle fc 15h00’
Bugesera fc vs APR fc 15h00’






















