Ndayambaje Jean Claude
Umuryango Empower Rwanda wakomeje ubukangurambaga bwo gusobanurira abangavu itegeko rijyanye no gukuramo inda mu gihe bibaye ngombwa biturutse ku mpamvu zitandukanye ariko bigakorwa na Muganga ubifitiye uburengenzira.
Ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange, abangavu bo mu murenge wa Murambi, akarere ka Gatsibo babyariye iwabo basanzwe bafashwa n’umushinga Empower Rwanda, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’amategeko nyuma yo guhabwa inyigisho n’inzego zitandukanye.
Uwurukundo Noella, umwe mu bangavu babyariye iwabo , utuye mu mudugudu wa kinyaga , avuga ko yabyaye afite imyaka 17 yumva ubuzima buhagaze ariko aho umushinga Empower Rwanda ugereye mu murenge wabo baritinyutse ndetse n’amategeko bamaze kuyasobanukirwa .
Yagize ati "Nabyaye mfite imyaka 17 kuko nari narasobanukirwa n’iri tegeko rijyanye no gukuramo inda, ariko Empower Rwanda imaze kugera hano yaduhaye impanuro n’inama zo kuvuga "oya" ndetse yaduteje imbere, benshi muri twe twiga imashini, mbese twongeye kwigirira icyizere."
Mugenzi we w’imyaka 16avuga ko benshi bagwaga mu mutego rimwe na rimwe ari ukutamenya ariko ubu bamaze gufata ingamba zihamye zo kwisobanukirwa birinda inda zitateguwe .
Ati "Nkimara gutwara inda no kubyarira mu rugo numvise nihebye ndetse muri icyo gihe sinari nzi aya mategeko yenda ngo mbe inda barayinkuriyemo, ndashimira Empower Rwanda yaje kiduhugura ubu tukaba twarihesheje agaciro."
Ababyeyi bavuga iki kuri iri tegeko?
Mu rusobe rw’ibibazo bagiye bababaza mu nteko yahuje abaturage bo mu murenge wa Murambi biganjemo abangavu, benshi bahurizaga ku kuba iri tegeko rizagabanya ibizazane umwana watwaye inda akiri muto yahuraga nabyo. Bavuze kandi ko bagiye kuba umusemburo wo gusobanurira abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, imwe mu mpamvu ituma bagwa mu mutego wo gutwita imburagihe.
Mukahigiro Annonciatta agira ati "Kenshi ababyeyi tugira amakosa yo kwirengagiza inshingano, ntidusobanurire abana iby’ubuzima bw’myororokere bakisanga bagiye mu mutego wo gutwita, ariko nanone biratangaje kubona umwana muto abyaye ari mu gihe umuntu yashoboraga kuba yayikuramo, byaterwaga nuko twatinyaga itegeko kuko tutari turizi, ubu rero kuba Empower Rwanda irimo kuridusobanurira bizadufashiriza abana kugira icyo bamenya."
Aba babyeyi bakomeza bashimira uyu mushinga ko woroje abana amatungo magufi arimo ihene, intama, bakanigishwa kudoda, abandi bakajya mu myuga itandukanye .
Umukozi w’urwego rw’ubushinjacyaha(RIB) mu karere ka Gatsibo shinzwe iperereza, Bernard Nsengumuremyi, yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga amategeko uru rwego rushingiraho mu gukurikirana ibyaha bijyanye no gukuramo inda .
Yagize ati "Ibyaha n’ibihano biteganyirijwe uwasambanije umwana ahanishwa igifungo cya burundu, ukoresha umwana imirimo mibi ivunanye , itotezwa, iharikwa ... aya makosa yose ahanwa n’amategeko."
Akomeza asaba ababyeyi kujya babungabunga ibimenyetso bizafasha uru rwego gukora iperereza
Ati "Birakwiye ko mujya muduha amakuru yuzuye harimo no kuba mugaragaz ibimenyetso; niba umwana yasambanijwe mujye mumushyikiriza Muganga mutaramukarabya kugira ngo RIB ibone uko itangira iperereza, n’aho nimujya musibanganya ibimenyetso bizatuma uwakoze icyo cyaha adakurikiranwa."
Umuyobozi wa "Empower Rwanda" Olivia Kabatesi avuga ko bashyira imbaraga nyinshi mu kurinda, kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umwana w’umukobwa n’umugore.
Agira ati "Icya mbere twigisha ababyeyi, ku nshingano ze zijyanye no kurengera uburenganzira bw’umwana ndetse n’ubuzima bw’imyororokere n’ikijyanye n’amategeko ajyanye no gukurirwamo inda byemewe n’amategeko, hari abenshi baba badafite ayo makuru ugasanga abana babirengeniramo."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bigaragara ko hari ababyeyi batererana abana iyo bamaze guterwa inda akaba ariyo mpamvu ahanini bafashe iya mbere mu gukora ubu bukangurambaga bugamije guhinduririra imyumvire ababyeyi no gusobanukirwa n’amategeko .
Umuyobozi w’aKarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko umushinga Empower Rwanda ubafasha muri byinshi ndetse ukaba uri mu ihuriro ry’abikorera mu karere "JADF".
Agira ati "Dufatanyije na Empower Rwanda twangiye gufasha aba bana mu bikorwa byo kurengera uburengenzira bw’umwana w’umukobwa, ndetse twibaza igitera kuba akarere ka Gatsibo kaza imbere mu turere dufite abana batewe inda, mu bushakashatsi bwakozwe. Uyu mushinga rero udufasha nanone gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bangavu."
Akomeza asaba ababyeyi kudasiragiza abana b’abakobwa igihe bamaze gutwita bigatuma bajya kwishora mu bindi bikorwa bitari byiza.
Ati "Ni yo mpamvu rero duhuza uruhare rw’abayeyi n’abana bakumvikana ndetse nk’akare dukomeje ubukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi kujya baganiriza abana babo ibijyanye n’imyororokere."
Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa Kabiri mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye Ku gitsina mu turere tw’Intara y’Iburasurazuba.
























