Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gicumbi: Barasaba ko Urwibutso rwa Gisuna rwahindurirwa izina

Monday 10 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi n’Uturere two mu ntara y’Iburasirazuba bihana imbibi barasaba ko Urwibutso rwa Gisuna ruhindurirwa izina, kuko rushyinguyemo imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.

Babisabye ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , aho bishwe urw’agashinyaguro batwikishijwe amapine bazira kwitwa ibyitso.

Aba baturage barasaba ko ubuyobozi bwabyigaho hakarwita "Urwibutso rwa Byumba rwabazize kwitwa ibyitso by’Inkotanyi", aho kwitwa Urwibutso rwa Gisuna.

Nyamutamba Celestin na Ndoli ni bamwe mu bafite ababo bahashinguye, ngo basanga izina ry’Akagari ka Gisuna ryahawe uru rw’ibutso ridasobanura neza amateka.

Bagize bati: "Abari hariya rero ntabwo ari aba Gisuna kuko Gisuna ni Akagari ka hano, twumva rwaba Urwibutso rwa Byumba rushyinguyemo abazize kwitwa ibyitso by’Inkotanyi, nicyo cyifuzo nari mfite."

Undi muturage nawe yakomeje agira ati: "Igitekerezo cyanjye, numvaga ko rutaba Urwibutso rwa Gisuna ahubwo rwaba urwibutso rwa Byumba, rushyinguyemo ababyeyi bacu bazize kwitwa ibyitso by’Inyenzi nkuko babivugaga. Kuko perefegitura ni ngari, harimo abo ku ruhande rwa Gicumbi, Gatsibo, Rulindo na Nyagatare, nicyo dushingiraho dusaba ko rwitwa Urwibutso rwa Byumba."

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko iki gitekerezo cy’abaturage gifite ishingiro ndetse ngo bigomba kuganirwaho vuba.

Ati: "Ni cyifuzo kizima kandi cyumvikana, rero dufatanyije na Ibuka ubundi iyo tugiye mu mateka mu buryo burambuye dusanga muri uru rwibutso rurimo abantu bishwe babita ibyitso, ubwo rero numva ari umukoro wahawe inzego z’ubuyobozi natwe turimo, bizigwaho tugishe inama dufatanyije n’abo dukorana hafatwe icyemezo gikwiye. Tuzareba icyakorwa, tuzasubiza buri wese umwanzuro uzaba wavuyemo."

Uru rwibutso rwa Gisuna rwegeranye n’ikigo cya Gisirikari cya Byumba, amateka avuga ko kuva mu 1990 aribwo hatangiye gufatwa Abatutsi muri komine zose zari zigize perefegitura ya Byumba cyane Murambi. Ubwo bamara gufatwa bafungirwaga muri gereza yari mu kigo cya Gisirikari hanyuma bakazajya kubica babatwikishije amakara n’amapine y’imodoka bazira kwitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Biragoye kumenya umubare w’Abatutsi bashinguye muri uru rwibutso rwa Gisuna ngo cyane ko babicaga urw’agashinyaguro batwitswe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru