Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gicumbi:Mukeshimana Seraphine yashavujwe n’umusore wamusambanyirije intama

Tuesday 22 May 2018
    Yasomwe na

Mukeshimana Seraphine wo mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, yavuze ko hari umusore umaze ibyumweru bitatu amusambanyirije intama, akaba yidegembya atarafashwe ngo ahanwe.

Intama ya Mukeshimana yasambanyijwe n’umusore bivugwa ko aba mu nkambi y’impunzi ya Gihembe ariko ngo nta gihano yahawe.

Inkuru dukesha Tv1 ivuga ko mu ntangiriro za Gicurasi 2018 uwo musore yavuzweho gusambanya intama ahita aburirwa irengero.

Ku wa 21 Gicurasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gihembe, Mwine Ronard, yemeje ko Mukeshimana wasambanyirijwe intama yahawe n’umuryango w’uwo musore amafaranga ibihumbi 40 ngo agure indi naho ngo umusore yaracitse.

Ati “Yahawe amafaranga yo kugura indi ntama, umusore wasambanyije intama we twaramubuze ngo ashyikirizwe ubutabera.”

Mukeshimana ahakana ko yahawe aya mafaranga, ati “Nta mafaranga bampaye kandi uwo musore wansambanyirije intama arahari ndamubona buri gihe nabibwira ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Irankijije Nduwayo, yatangaje ko nta gihamya gihari cy’uko uyu musore yasambanyije iyi ntama.

Yagize ati"Umukecuru yagiye ku buyobozi bw’akagari ababwira ko hari umusore wo mu nkambi wamusambanyirije intama ariko nta gihamya gifatika kandi nta na gihamya mfite ko ariya mafaranga abo mu muryango we bayahaye uriya mukecuru. Babaye baratanze ayo mafaranga cyaba ari gihamya gifatika.’’

Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gukurikirana iki kibazo, haboneka ibimenyetso by’uko uyu musore yasambanyije itungo akaba yashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Uyu musore naramuka afashwe agashyikirizwa ubutabera, icyaha cyo gusambanya itungo kikamuhama, azahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri nk’uko ingingo ya 186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru