Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Guverinoma igiye guhumuriza abarokotse umwuzure wa Sebeya

Wednesday 3 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu kugeza mu gitondo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru yahitanye ubuzima bw’abarenga 115.

Hiyongereyeho kandi n’inzu zatwawe, imitungo n’amatungo by’abantu bitandukanye byatwawe n’umuvu w’iyo mvura nyinshi.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko abagize guverinoma bagiye guhura n’abagizweho ingaruka n’ibyo biza bakabafasha mu byihutirwa.

Mu kiganiro na RBA yagize ati: "Tugiye kubanza guhumuriza mbere na mbere abagize ibyago, kuko guverinoma mbere yuko itanga nubwo butabazi bwihuse, kandi irimo irabutanga, ni uguhumuriza abaturage by’umwihariko abari muri aka gace kagize ibyo bibazo ndetse n’abaturage bose mu Rwanda, kuko n’abashinzwe iteganyagihe batubwiye ko uku kwezi (Gicurasi) kuzagira imvura nyinshi. Ni ukuvuga ko abantu bagomba kwitonda, nibakugira inama ngo have ugomba kuhava."

Abenshi mu bahitanywe n’ibiza ni abahitanywe n’amazi yatwaye inzu zo muri santere ya Mahoko, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu aho umugezi wa Sebeya warenze imbibi zawo umena mu baturage urengera inzu izindi urazitwara ari Nako utwara byinshi mubyo usanze.

Inzego zitandukanye z’igihugu n’iz’ubutabazi nka Minisiteri ibishinzwe kimwe na croix rouge bageze ahabereye ibiza mu guyanga ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’ibyago.

Ahandi ibi biza byatwaye ubuzima bw’abantu ni mu Majyaruguru aho abarenga 14 bapfuye. Hari kandi n’abo mu karere ka Karongi bapfushije amatungo nk’ahapfuye inkoko 5000 zari zorowe n’umuntu umwe.

Ikigo cy’ubuzima cyagezemo amazi ibikoresho birangirika

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru