Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Haracibwa amarenga ko Papa Fransis ashobora kwegura

Monday 20 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe NIMUGIRE Fidelia

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulia ku Isi, Papa Francis yateje igihuha nyuma yaho asubitse uruzinduko yari kugirira muri ku mugabane w’Afurika ndetse n’inama yari guhuriramo n’aba Karidinari iagsubikwa igitaraganya,gusa abahanga bavuze ko bica amarenga ko haba harimo gutegurwa iyegura ry’uyu mutegetsi.

Kubera uburibwe bwinshi afite mu ivi byatumye ategekwa agendera mu kagare k’abafite ubumuga guhera ibyumweru bishize.

Papa Francis w’imyaka 85 yasubitse uruzinduko yari kugirira mu bihugu nka Repubulica iharanira Democracy ya Congo na Sudan y’Epfo mu cyumweru gishize.

Icyo cyemezo yafashe cyo gutegura akanama gashyiraho aba karidinali bashya bizakorwa mu kwezi kw’ikiruhuko kwa Kanama. Ibi byatumye hakekwa ko yaba afite gahunda yo kwegura ku mirimo ye.

Mu kanama gakomeye kayoboye kiriziya catholic haravugwa ko ntakidasanzwe

Nkuko bivugwa n’umuhanga, Marco politi, i vatican mu Butariyani yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati, ”Icyo gihuha kirimo gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe na papa bifuza ko yegura mushingano ze”.

Muri 2014, umwaka umwe nyuma yaho atorewe gusimbura Papa Benedict, Papa Francis yabwiye itangazamakuru ko aho kurutisha inshingano ze ubuzima bwe, byaruta akegura.

Icyo gihe Papa Francis ati “Papa Benedict yafunguye umuryango ku iyegura ry’aba papa”.

Mu kwezi kwa gushize, papa Francis yavuze ku ivi rye atebya, ubwo yarari mu nama y’umwiherero na ba-Bishop; yavuze ko aho kubagwa byaruta akegura. Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu butariyani.

Icyakora, urugendo rwo muri Canada mu mpera za Nyakanga ruracyari kuri gahunda ya Papa, kandi akomeje guhabwa inshinge mu ivi no kuvurwa umubiri nk’uko Vatikani ibivuga.

Politi yavuze ko "Bigoye kumva ko Papa Francis yakegura mu gihe akanama ka ba-Bishop gashinzwe kwiga no kugenzura imigendekere ya Kiriziya kakiri mu igenzura, rizarangira muri 2023", nk’uko tubikesha daily monitor.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru