By Imfurayabo Pierre
DADU Bryan Lead umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya imana yateguye amahugurwa yise Worship Seminals azamara iminsi itatu akaba hifashishijwe ikoranabuhanga kuko azajya anyura kurubuga rwe rwa Instagram @Bryanlead kuva kuwa 4 kugeza kuwa 6 wicyi cyumweru turimo.
Namahugurwa afite insanganyamatsiko dusanga muri (ZABURI 33:3) havuga hati :Mucurangishe inanga ubwenge . Agendeye kuriri jambo asanga gucurangisha inanga ubwenge bidakorwa n’umwuka wera ahubwo bisaba kubanza kwiga inanga ukabona gucuranga ,asanga umuramyi mwiza aba akeneye umwuka w’imana kuko niwo uhindura umuntu udakijijwe agakizwa akaba yifuza ko nkabaramyi bakoresha ubuhanga bwabo muguhindura ubuzima bwantu.
Namahugurwa azamara iminsi itatu akazatangira kuva kuwa kane tariki 21 akageza kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi akazajya anyura kuri instagram ye @bryanlead kuva samoya zu mugoroba kugeza satatu .
Namahugurwa azagaragaramo abatumirwa batandukanye nka Gentil MISIGARO,Clark KEZA ,Aime UWIMANA,Gaby KAMANZI ,Simon KABERA ,Rene Patrick,Gracious Gra3ce na Sam RWIBASIRA. Insanganyamatsiko yo ku munsi wa 1 izibanda ku busobanuro ku kuramya Imana; Kuramya ni iki?, Umuramyi ni muntu ki?, Ese kuramya bikorwa ute, bikorwa ryari?.
Kumunsi wa 2 bazarebera hamwe uburyo bwo kuramya imana mukuri no mu mwuka wera.
Insanganyamatsiko izaba igita iti “Ni gute turamya mu kuri no mu Mwuka?.
Umunsi wa 3 ‘bazagereranya Amavuta n’Impano’.
Aya mahurwa azajya abamo kuramya ndetse no kwigisha kuburyo abigishwa bazajya babazwa ibibazo kunyigisho bazajya bahabwa.
Twabibutsa ko ayamahugurwa atari kunshuro yambere agiye kuba kuko iyi ninshuro ya gatatu agiye kuba kunshuro yambere yabaye muri 2018 ndetse n’umwaka ushize akaba yariyabaye aho yitabiriwe nabatumirwa nka Apostle Dr Paul Gitwaza ,Patient Bizimana,James & Daniella,Arsene Tuyi,Simon Kabera,True promises na Gisubizo ministries.
Gusa kuriyi nshuro habayemo impinduka kuko imyaka ibiri ishize aya mahugurwa yakorerwaga mu muhanda bagenda bigisha ubutumwa bwiza buvanze no kuramya ,hakabamo igikorwa cyo gufasha abantu batandukanye yaba abari kwamuganga ndetse nahandi bakabaremera, bakanabigisha ubutumwa bwiza bw’imana kandi ayamahugurwa ntago abera m’umujyi wa kigali gusa kuko ubu yaribuzabere i Rubavu gusa bitewe na Gahunda ya leta yo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa COVID 19 ntibyashobotse ko bikorwa nkuko byari bisanzwe kubera Amateraniro ndetse Ninsengero zitaremererwa Gukora nkuko byari bisanzwe bakaba barasabwe Gukorera Gahunda zose zijyanye no gusenga Murugo.
Bryan Lead avuga ko kuva ayamahugurwa yatangira 2018 abantu barenga 180 bamaze gukizwa akaba yishimira intambwe imaze guterwa kandi akaba yizera adashidikanya ko uyumwaka umubare uziyongera.
Muminsi ishije Bryan Lead yarari mumarushanwa azwi nka MNI(MUZIKA NYARWANDA IPANDE ) ategurwa na Royal Entertainment indirimbo ye yitwa Open my eyes ikaba yarabashije kwegukana umwanya wa 3 ikindi kandi akaba ari umwe mubarangirije amasomo ya muzika mw’ishuri rikuru rya Nyundo.
Bryan Lead yasoje ahamagarira abanyarwanda aho barihose kwisi no kutazacikwa nayamahugurwa dore ko ntakiguzi cyashyizweho kubazayitabira kandi akaba yarashyizwe ku masaha meza aho buri wese azaba abasha kuboneka.





















