Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Hari icyizere ko U Rwanda ruzakomeza kugira Intwari-CHENO

Wednesday 1 February 2023
    Yasomwe na

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Nkusi Deo, yatangaje ko u rwanda rugifite abaturage bazavamo intwari muri ibi bihe ndetse n’ibizaza hakurikijwe indangagaciro bagaragaza.

Yabitangarije RBA ubwo Umukuru w’igihugu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bamaze gushyiraga indabo ku kimenyetso cy’Intwari giherereye ku Gicumbio cy’intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali mu muhango wo kwizihiza Intwari z’u rwanda uba buri tariki ya Mbere Gashyantare.

Nkusi yavuze ko iyo witegereje u Rwanda uko ruhagaze n’Abanyarwanda muri rusange, wareba no mu rubyiruko mu buryo bw’umwihariko usanga gihari ikizere gihari ko intwari zikiriho.

Ati: "Bitanga icyiozere ko mu gihe kizaza u Rwanda ruzakomeza kugira intwari ariko cyane cyane kuri uyu munsi wa none u Rwanda rufite intwari mu buryo bugaragara, mu bantu barwitangira, mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu; batuma igihugu gitera imbere, batuma igihugu kigira amahoro, kigira ubukungu, kigira n’imibereho myiza ndetse u Rwanda rugasagurira n’ibindi bihugu."

Akomeza avuga ko hakwiye gukomeza kwigisha, cyane cyane abakiri bato, bagakangurirwa kugera ikirenge mu cy’intwari zababanjirije no kumenya za kirazira zirinda umuco w’ubutwari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru