Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Hasigaye umurwayi umwe wa COVID19 ngo ibitaro bya Nyarugenge bitangire kwakira abarwayi basanzwe

Monday 1 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko bitewe n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kugabanuka, Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byavurirwagamo abarwaye COVID19 bigiye kuvura indwara zisanzwe.

RBC yavuze ko bije nyuma yaho n’andi mavuriro yavurirwamo iki cyorezo yatangiye gutanga serivisi zisanzwe.

Mu bitaro bya Nyarugenge my Mujyi wa Kigali kuva byamara kubakwa ikiciro cya mbere byahise bihurirana n’iyaduka rya Covid 19 bigirwa ikigo cy’Ikitegererezo cyo kuvuriramo abarembejwe n’icyo cyorezo.

Gusa bitewe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zirimo no gukingira umubare munini w’abatuye Umujyi wa Kigali, kuri ubu muri ibi bitaro hasigayemo umurwayi umwe gusa wa covid 19 kimwe no mu bitaro bya Kibuye nabyo byari bifite izo nshingano.

Uwo murwayi namara gusezererwa abandi bazajya naboneka bazajya bitabwaho mu kigo cya Kanyinya nacyo cyari cyahawe izo nshingano kuva coronavirus yatangira kugera mu Rwanda. Kugeza iki gihe ariko muri iki kigo ho nta murwayi n’umwe uhari wa covid 19.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yabwiye Radio y’Igihugu ko iryo gabanuka n’icyo cyemezo ari umusaruro mwiza ivuye mu kwihangana abaturage bagize.

Akomeza agira ati "Ariko noneho tugafatanyiriza hamwe kubigumisha kuba byiza, turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka gukora ibirori cyangwa basa n’abasiganwa cyangwa basa n’abiyishyura igihe cyashize; ibyo ni byo akenshi usanga biturukamo n’ibibazo dushingiye ku byo no mu bindi bihugu bagiye banyuramo."

Yongeye kwibutsa abantu ko nubwo imibare Isa neza uyu munsi icyorezo ntaho cyagiye, gusa ari ingufu z’urukingo, ingufu z’ibintu byinshi abantu bakoze.

Ati "Akaba ari nayo mpamvu navuga ngo ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye!"

Ubwandu mu Mujyi wa Kigali bugeze kuri 0.5% nk’uko byaraye bigaragaye muri raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ya buri mugoroba, mu gihe mu gihugu hose ikigeri Kiri munsi ya 1%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru