Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Hon. Dushimimana wagizwe Guverineri asimbuye Habitegeko

Monday 4 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hon. Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba afite ibigwi n’amateka kuko yagiye akora mu nzego zitandukanye.

Mu itangazo ryishyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 ryatangaje ko Hon.Lambert Dushimimana wasimbuye Habitegeko Francis uherutse gukurwa kuri uwo mwanya.

Hon.Lambert Dushimimana yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba. Yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Amashuri abanza(Primary)yayize kuri Shwemu, ayisumbuye(High school) yayize mu rwunge rw’amashuri ryitwa Indatwa n’Inkesha rwa Butare mu ntara y’Amajyepfo.

yize icyiciro muri kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya kabiri cya kaminuza nicya gatatu yayize muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, yizeyo ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga .

Hon. Dushimimana kandi yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwo mu karere ka Ngororero,yigishije muri kaminuza imyaka irenga 5 , kuri ubu akaba yari yigishaga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza [ILPD]

Kuri ubu yarasanzwe akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru