Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Hyssop choir ya ADEPR Kiruhura yasohoye indirimbo ’Imyambaro y’agakiza’ bakoranye na Alex Dusabe-YUMVE

Wednesday 20 February 2019
    Yasomwe na

Hyssop choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kiruhura, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye na Alex Dusabe umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Hyssop choir ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Kiruhura, ikaba igizwe n’abaririmbyi baciye ku ntebe y’ishuri gusa, muri make ni korali igizwe n’abagabo n’abagore bakiri urubyiruko mu myaka yiganjemo abasore n’inkumi cyane. Mu kwandika indirimbo zabo zose bifashisha Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Iyi ndirimbo yabo nshya yitwa Imyambaro y’agakiza bayikoranye n’umuririmbyi Alexis Dusabe. Light Bonkey Dushime umwe mu batoza b’iyi korali yabwiye Inyarwanda.com ko ihishurirwa ry’iyi ndirimbo yabo nshya riboneka muri Yesaya 61:10. Umwihariko wa korali Hyssop ni uko abayobozi b’indirimbo bayo uko ari 4 bose bize umuziki mu ishuri kandi ni ko kazi bakora ku manywa na nijoro.

Bamwe mu baririmbyi ba Hyssop choir

UMVA ’IMYAMBARO Y’AGAKIZA’ YA HYSSOP CHOIR FT ALEX DUSABE
https://youtu.be/eY3AakKz0pM

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru