Nibura umuntu umwe yapfuye naho abandi benshi barakomereka nyuma y’impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo gari ya moshi itwara abagenzi yakoraga impanuka hafi ya Barcelona muri Espagne.
Iyo gari ya moshi yagonganye n’urukuta rufata ubutaka (retaining wall) rwari rwaraguye rukagwa ku muhanda wa gari ya moshi hafi y’umujyi wa Gelida, uri nko muri kilometero uvuye mu mujyi wa Barcelona.
Ibinyamakuru byo muri ako gace byatangaje ko umushoferi wa gari ya moshi ari we wapfiriye muri iyo mpanuka. Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, serivisi z’ubutabazi zo muri Catalonia zatangaje ko abantu 37 bakomerekejwe niyo mpanuka, barimo batanu bakomeretse bikomeye.
Ambulansi zigera kuri 20 zoherejwe aho impanuka yabereye, maze abakomeretse bajyanwa mu bitaro bitatu byo muri ako gace.
Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro muri Catalonia rwatangaje ko “nta muntu n’umwe wasigaye imbere muri gari ya moshi,” ariko ruri gukomeza gusaka munsi yayo no mu bice biyikikije kugira ngo harebwe ko nta bandi bashobora kuba bakomeretse.
Urukuta rufata ubutaka rushobora kuba rwaraguye bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki cyumweru mu gace ka majyaruguru y’iburasirazuba bwa Espagne, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe gari ya moshi muri Espagne, ADIF.
ADIF kandi yatangaje ko ingendo za gari ya moshi zitwara abagenzi (commuter trains) kuri iyo nzira zahagaritswe by’agateganyo.
Ikinyamakuru El País cyo muri Espagne cyatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri habaye indi mpanuka ya gari ya moshi.
Iyo gari ya moshi yakoraga urugendo hagati ya sitasiyo za Blanes na Maçanet, na zo ziri mu gace ka Catalonia, yavuye ku murongo wayo (derailment), ariko nk’uko El País ibivuga, nta muntu n’umwe wakomeretse muri iyo mpanuka.
Iyo mpanuka yatewe n’amabuye yaguye ku murongo wa gari ya moshi bitewe n’inkubi y’umuyaga n’imvura nyinshi byibasiye ako gace ku wa Kabiri.
Chadadi Habimana






















