Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

IPRC Kigali: 12 bamaze kwisanga mu gihome [Amazina]

Wednesday 26 October 2022
    Yasomwe na

Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda ifunze Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, IPRC Kigali, ku ikubitiro hahise hafungwa Umuyobozi Mukuru waryo ariko kugeza ubu 12 bamaze gutabwa muri yombi. Ni mugihe ikirego cyaahyikirijwe ubushinjacyaha.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu: byo kunyereza umutungo, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubujura, byakorewe muri IPRC Kigali.

Bakurikiranyweho kandi ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikiresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko mu bantu 12 bamaze gufungwa, harimo abayobozi n’abakozi ba IPRC, abashizwe kurinda ikigo n’abacuruzi.

Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri, ari nabwo buzayiregera urukiko.

Dr Murangira yasabye abantu bose bafite mu nshingano gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, kubyitaho.

Yakomeje ati "Buri muntu ufite ishingano zo gucunga umutungo arasabwa kuwucunga neza, akirinda kuwunyereza. Ubundi butumwa turabugenera abacuruzi bagura ibintu by’ibijurano babyita imari, turababwira ko ari inshingano zabo kumenya niba ibyo baguze byibwe cyagwa bitibwe, kuko kudashishoza havamo ingaruka zo gufungwa cyangwa se no gutakaza amafaranga uba watakaje kuri ibyo bintu ubigura."

Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugene, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo bihanwa n’itegegeko ryo kurwanya ruswa, riteganya igifungo kitari musi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutunga wanyerejwe.

Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoreshwa inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kiwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri, n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru