Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Iburasirazuba: Inzego z’ibanze zahuguwe ku guhangana n’ibiza

Tuesday 23 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Bonavanutre

Abayobozi biganjemo abakozi b’uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bahawe amahugurwa mu buryo bw’imikorongiro agamije kubongererera ubumenyi mu guhangana n’ibiza ndetse n’ingaruka zabyo.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari, by’umwihariko akaba ahabwa abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza z’Uturere tugize iyi ntara (District Disaster Management Committees (DIDIMAC).

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange watangije aya mahugurwa ahamya ko Intara y’Iburasirazuba ingaruka z’ibiza iyi ntara ihura nabyo zishobora kwirindwa mu gihe abantu bahagurukira kubirwanya.

Yagize ati: “Iyi ntara iri mu ntara dukoze neza ibiza byagabanuka, bikagaragara ko byagabanyutse kuko ntabwo nshidikanya ko muva hano muri aya mahugurwa mutabonye ibihombo duterwa n’ibiza; twese tugafatanya kubirwanya.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa y’imikorongiro bemeza ko ingengo y’imari akenshi iba itateganyijwe igenda mu gusana ibyangijwe n’ibiza byakuruwe na muntu ari byinshi nyamara iyo biba byaratekerejwe neza mu nzira yo kubyirinda ari byo byakoroha.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagize ati: “Imyubakire ni kimwe mu bishobora gukumira ibiza cyangwa se iyo cyakozwe nabi gishobora kubitera kubera ko amazi ajya kuba menshi kuko hari inzira zayo zitakozwe neza cyangwa zafunzwe, amazi ava ku bisenge yakusanyijwe ngo tuyakoreshe ahubwo ugasanga ari yo yikusanya akagira aho atembera yangiza.”

Ibiza bikunze kwibasira intara y’iburasirazuba birimo amapfa, imyuzure n’imiyaga ari yo mpamvu minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ishishikariza abatuye iyi ntara kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gutera ibiti.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 49 bo mu nzego z’ubuyobozi ku nsanganyamatsiko igira iti "Kumira-irinde ibiza, witungurwa”.

Abagize komite z’imicungire y’ibiza z’uturere muri buri karere baricara hamwe bakareba ibiza bikunze kukibasira bakagena uko batabara baramutse bahuye nabyo ariko bakaniyemeza gushyiraho ingamba zo gukumira ibyo biza mu gihe kirambye.

Bamwe mu bagize komite z’imicungire y’ibiza z’uturere (DIDIMAC) mu turere tw’intara y’iburasirazuba

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru