Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ibyo tuvuze tubishyira mu bikorwa ntabwo tubeshya-Dr Frank Habineza

Wednesday 26 June 2024
    Yasomwe na


Ku munsi wa Gatanu Ishyaka Green Party riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, abaturage bizezwa ko ibibazo by’ingutu bibugarije bizashakirwa ibisubizo mu gihe bazaba bagiriye icyizere iri shyaka ngo kuko ibyo biyemeje bishyirwa mu bikorwa.

Dr Frank Habineza umukandida wiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’imyanya mu nteko Ishinga amategeko, Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryavuze ko ibyo risezeranyije abanyarwanda bishyirwa mu bikorwa.

Umukandida Dr Frank Habineza yifashishije ingero z’ibyakozwe bitewe n’ubuvugizi bakoze mu matora ya 2018 hari ibyo ryari ryarasezeranyije abanyarwanda ndetse ngo ibyinshi byamaze gushyirwa mu ngiro.

Dr frank Habineza yagize ati: "Muri 2017 ibyo navuze byashizwe mu bikorwa, Ishyaka Green Party ntabwo tubeshya ibyo twiyemeje gukora tubishyira mu bikorwa, urugero nitwe twatanze igitekerezo cyo kongera umushahara wa mwalimu ndetse n’uw’abapolisi n’Abasirikari, byarakozwe. Kugaburira abana kubishuri nitwe twabisabye kubera ko abana bigaga batariye ntibatsinde mu ishuri bakirirwa basinziye kubera inzara; twebwe turi kimaranzara, ibyo tuvuze biraba ntabwo tubeshya. Natanze iki igitekerezo cyo kugaburira abana ku ishuri mu nteko abantu bantera ubwoba baravuga ngo baranyirukana, ndabawira ngo ntabwo naje gushaka umugati, naje gushakira ibisubizo abanyarwanda."

Hon Dr Frank Habineza yakomeje agaragariza abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ko nibaramuka bahagiriye icyizere hari byinshi bibangamiye abanyarwanda bizakemuka.

Yagize ati: "Green Party ni icyizere cy’abanyarwanda, ibyo tuzakora mu gihe muzadutora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu tukagira n’abadepite benshi mu nteko Ishingamategeko harimo kurengera imibereho myiza y’abaturage, ku buryo buri muturage abasha kurya nibura inshuro eshatu ku munsi, tuzashyiraho ikigega cyishyura indishyi ku baturage bafungirwa mu bigo bya transit centers iminsi 30 bikarangira babaye abere, igihe cyabo baragitaye bafunzwe, ibyo bizakurwaho nimuramuka mutugiriye icyizerere."

Mu bindi byagarutsweho mu migabo n’imigambi nuko mu buhinzi n’ubworozi buzatezwa imbere aho byibuze muri buri murenge hazubakwamo uruganda rutunganya ibikomoka muri ako gace.

Green Party kandi ivuga ko ikoranabuhanga batazaryibagirwa, umusoro ku butaka nawo uzagabanywa umuturage ajye akoresha ubutaka bwe nta mafaranga atanze.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatandatu bizakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza tariki ya 27 Kamena 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru