Mu gihe habura iminsi 28 ngo habeho amatora yumukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), harekuwe imfungwa n’abagororwa 2140 irifungurwa rishobora guha amahirwe umukandida w’umunyarwandakazi, nkuko inzore mu bya Polikite mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Kayumba Christopher.
Nyuma y’umwanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri idasanzwe iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Lepubulika y’Urwanda Paul Kagame yo Kuya 14 Nzeri 2018, harekuwe imfungwa n’abagororwa 2140 harimo abanyepolitike, Ingabire Umuhoza Victoir umuyobozi w’ishyaka FDU/Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, wahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoir
Na Kizito Mihigo wahamwe n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Muri iyi minsi tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe umwanzuro w’Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo gufungurwa by’agateganyo.
Diane Rwigara n’umubyeyi we
Dr Kayumba Christopher, aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo, avuga ko irekurya ry’abafungwa n’abagororwa nubwo barekuwe ntibivuze ko Leta y’u Rwanda yashakaga amajwi ya Louise Mushikiwabo nubwo nabyo bishobora kumwongerera amahirwe yo gutorwa.
Agira ati”Ntabwo kubafungura hari hagamijwe gushaka amajwi, kuko n’ubusanzwe hajya habaho gufungura by’agateganyo abafungwa ndetse hakaba hatangwa n’imbabazi za Perezida wa Repebulika. Twibukiranyije neza higeze gutangwa imbabazi kuwari Perezida w’u Rwanda Pasiteri Bizimungu, kandi icyo gihe n’awiyamamazaga gusa bitanga ishusho nziza y’igihugu.”
Dr Kayumba Akomeza avuaga ko, mu iki gihe Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame ayoboye umuryango wunze ubumwe bw’Afurika (AU), kandi akaba ashimirwa imiyoborere myiza, igaragara mu gihugu cy’u Rwanda harimo n’ubutabera byunga(Gacaca),bugamije guhana uwakoze icyaha bikanafasha uwahawe imbabazi gusubira no kubana neza n’umuryango nyarwanda, ibi biha ishusho nziza igihugu ku burwo na batora bashobora kubishingiraho bamuha amajwi.
Businge Johnson Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa ya Leta avuga ko iri rekurwa ry’abafunzwe ko ntaho bihuriye no gushaka amajwi ya Louise Mushikiwabo, kuko niyo ntawiyamamaza barafungurwa, gusa nabyo ntibyabuza guha ishusho nziza igihugu.
Agira ati”Gufungura abafungwa n’abagororwa ntahobihuriye n’ayamatora, kuko kuva mu mwaka wa 2013-2018 harekuwe abafungwa barenga 50.000 nkuko bitegankwa n’itegeko, ko uwitwaye neza muri gereza asaba kurekurwa by’agateganyo (Kimwe cya kabiri cyangwa kimwe cya kane),
cy’igihano yakatiwe kuvuaga ko abarekuwe byatewe no gushaka amajwi ya Mushikiwabo naho bihuriye kuko n’imbazi Perezida wa Repubulika atanga si ubwambere zitanzwe ibi ntawe ukwiye kubihuza, nubwo bitabuza guha ishushonziza igihugu ibyo bishobora kuvugwa n’ufite uwe bafunguye cyangwase uwishimiye gufungurwa kw’abafungwa muri rusange, abarekurwa n’inkiko bakaburana barihanze nabyo ni ububasha bw’inkiko nkuko bitegangwa na matageko .”
Ibi biribazwa mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane ugiye kuyobora umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), aya matora azaba ejo tariki ya 12 Ukwakira 2018 azabera mu gihugu cya Armenia.


















