Mugihe u Rwanda s’isi yose muri rusange rwugarijwe n’ikibazi cyo kuba abana b’abakobwa bakomeje gusambanywa abandi bagaterwa inda, peresidante w’inteko ishinga amategeko araba abakobwa kudahishira ababasambanyije bakanabatera inda ndetse akibutsa n’ababyeyi kugira uruhare mukurinda abana babo.
Ibi yabivuze kuri uyu wagatanu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana b’abakobwa.
Uyumunsi mu Rwanda wizihijwe n’abana ba abakobwa bagera ku 17,500 barasambanyijwe bakanaterwa inda mumwaka umwe gusa abanyeshuri biga muyisumbuye bahuriye mucyumba cy’ingoro y’inteko ishinga amategeko maze bagaragaza bimwe mubyakorwa ngo abana babakobwa bareke gusambanywa ndetse no guterwa inda imburagihe bisa n’ibyabaye icyoorezo kuribo.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko hari abana b’abakobwa baterwa inda bagatinya kuvuga abazibateye, kugira ngo bahanwe kubera ubwoba bwo guhabwa akato n’umuryango nyarwanda, ariko kandi ngo hari n’ababyeyi bacitse intege mu gutanga impanuro kubana babyaye.
Minitre w’iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance agira ati “abakobwa bakwiye gufata iyambere mu kwirinda ababashuka ahubwo bagakuriza inama bahabwa n’ababyeyi kandi bakiga kugira ngo baziteze imbere ndetse bateze n’igihugu imbere ahokumva ababashuka”.
Peresidante w’inteko ishinga amategeko umutwe wa abadepite, Mukabarisa Donatille, Agira ati”Igihugu gikora ibishoboka byose kugira ngo, uburere bw’umwana w’umukobwa bugerweho ariko bagako kigakomwa mu nkokora n’abagabo batera abana inda abandi bakabasambanya, mbonereho nsabe abokobwa gufatanya n’abasazababo bagatinyuka kuvugu ababateye inda bagahanwa n’amategeko”.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe abakobwa ubaye mu gihe abana babakobwa batewe inda batarageza ku myaka 18 mu Rwanda banga na 17500 naho muri afurika igihugu kiza kumwanya wa mbere mu kugira abana batewe inda bakiri bato ni nigeriya ifite abagera kuri, 203.604
Umubare munini w’abana babakobwa baterwa inda bakiri batoya ugaragara mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara n’urwanda ruherereyemo aho abana b’abakobwa bashyingirwa bakiri munsi y’imyaka 18.

















