Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yaraye yandagaje Australia mu gikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar ibitego 4-1.
Ikipe y’u Bufaransa niyo ifite igikombe gishize cya 2018 yari yaserutse kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22, Ugushyingo 2022 mu mukino wayo wa mbere wabereye kuri Al Janoub Stadium.
Ni ikipe y’u Bufaransa yaje mu kibuga idafite abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba bahuye n’ibibazo by’imvune barimo Paul Pogba, N’Golo Kanté, Christopher Nkunku na Karim Benzema, ndetse benshi bavugaga ko itazarusyaho.
Didier Deschamps ni umutoza w’iyi kipe yateretse intwaro mu kibuga zigizwe n’abakinnyi biganjemo abato nka Aurelien Tchouameni na Adrien Rabiot hagati mu kibuga.
Stade yarimo abagera kuri 40.875, u Bufaransa bwerekanye umupira mwiza wo guhererekanya neza ariko Australia nayo igacishamo ikataka aribabwo yaje gufungura amazamu mbere ku munota wa 9’ cyatsinzwe na Craig Goodwin wa Australia.
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakomeje gushaka kwishyura igitego bukoresha imbaraga nyinshi ndetse myugariro wabwo Lucas Hernandez yaje kugira ikibazo cy’imvune yatumye asimburwa na Theo Hernandez ku munota wa 13’ gusa.
Hashyize iminota 14’ ni bwo Adrien Rabiot yagaruye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu mukino nyuma y’igitego cyo kwishyura yatsinze ku munota wa 27’ Ubufaransa bukomeza kotsa igitutu Australia yabaye nkiyibuze mu mukino .
ku munota wa 32’ Ubufaransa bwabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Olivier Giroud nyuma y’umupira wari uturutse kwa Adrien Rabiot,
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Bufaransa buyoboye ku bitego 2-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi abakinnyi ba b’ubufaransa bakomeza gukinisha imbaraga ndetse ku munota wa 68’ kizigenza Kylian Mbappé yabatsindiye igitego cya 3 ku mupira mwiza yahawe na Ousmane Dembélé.
Nanone kandi nyuma y’iminota itageze muri 2 Rutahizamu Olivier Giroud yatsinze igitego cya kane cy’u Bufaransa ku munota wa 71’ biba bihinduye isura, ni umupira mwiza yari ahawe na Kylian Mbappé.
Uyu mugabo Olivier Giroud yahise yandika amateka yo kugera ku gahigo ka Thierry Henry ko gutsindira u Bufaransa ibitego 51
Ku myaka ye 36 amaze gutsinda ibi bitego mu mikino 114 mu gihe Thierry we yatsinze ibigera ku 123 hagati ya 1997 na 2010.
Uyu mukino warangiye u Bufaransa warangiye buyoboye n’ibitego 4-1.
Muri iri Itsinda D nyuma y’uko umukino wahuje Tunisia na Denmark warangiye amakipe yomb 0-0, u Bufaransa bwahise buyobora, mu gihe umukino w’umunsi wa kabiri ,u Bufaransa buzahura na Denmark mu gihe Tunisia izaba ihura na Australia ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo.
Ikindi wamenya ni uko Umunyarwandakazi Mukansanga yanditse amateka yo kugaragara muri uyu mukino w’igikombe cy’Isi.
Salima Mukansanga yanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wahawe inshingano nk’umusifuzi mu mikino y’Igikombe cy’Isi ibintu bitigeze bibaho kuva u Rwanda rwabaho.























