Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikuye inota rimwe kuri Mozambique

Thursday 2 June 2022
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

U Rwanda rubashije gukura inota rinwe mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023, aho Banganyihe na Mozambique igitego 1-1.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yashatse kugarira, mbese agaragaza kubanza kwigana ku buryo ndetse wibazaga aho igitego kiva ukahabura ndetse byanatumye igice cya Mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ikipe y’Igihugu ya Mozambique wabonaga ikinira hagati ihererekanya neza mu kibuga, ariko kuboneza mu izamu bikanga kuko ba myugariro b’u Rwanda bari bahagaze neza mu gice cya mbere cy’umukino aho n’Amavubi wabonaga ashaka kugera imbere y’izamu ariko ntibibahire neza .

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje yahinduye imikinire asatirana bikomeye ku ruhande rw’u Rwanda Serumogo Ally yasimbuwe na Ombolenga Fitina byakomeje gutanga umusaruro ugaragara Ku buryo buri wese yabonaga ko amavubi ari mu mukino Kuko yashoboraga no kubona igitego gusa ba myugariro ba Mozambique bagiye bahagarara neza.

Nubwo akagozi Kari kanze gucika byaje kwemera ku munota wa 65’ w’umukino ku mupira mwiza wari uvuye kuri ba myugariro ba Mozambique ubwo bari batakaje umupira umusore w’u Rwanda Nishimwe Blaise yahise atsinda igitego .

Nyuma y’iminota 2’ gusa Mozambique yahise yishyura igitego Ku munota wa 67’ cyatsinzwe na Stanley Ratifo ku makosa ya bamyugariro b’u Rwanda .

Umutoza Carlos Ferrer yakoze impinduka mu rwego rwo gushaka igitego cya kabiri, aho Nishimwe Blaise wari watsinze igitego yasohotse mu kibuga hinjira Manishimwe Djabel, Ruboneka yinjira mu kibuga hasohoka Kagere, Muhadjiri asohoka mu kibuga hinjira Ndayishimiye Antoine Dominique , ikipe ikomeza gusatira ishaka igitego cya Kabiri ariko bikomeza kwanga .

Undi mukino utegerejwe na benshi ni tariki ya 7 Kamena2022 aho u Rwanda ruzakina na Senegal i Dakar, mwibuka neza ko Amavubi ariyo yagombaga kwakira uyu mukino gusa Kubera ko u Rwanda nta sitade yujuje ibyangombwa bakaba barasabye ko babanza kwakirwa na Senegal.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru