Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura

Tuesday 19 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya APR Fc yahagurutse i Kigali yerekeza i Tunis muri Tunisia aho igiye mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league igomba gucakirana na Etoile Sportive du Sahel.

Mu cy’umweru gishyize nibwo Etoile du Sahel yari yaje i Kigali mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wayihuje na APR FC warangiye banganyijemo 1-1.

Igitego cya APR Fc cyatsinzwe na Djabel Manishimwe bitanga n’amahirwe kuri APR FC kuko iramutse inganyirije muri Tunisia ibitego birenze kimwe yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Abakinnyi APR Fc ihagurukanye ni 25 muri uyu mukino mu gihe staff Tekinike igizwe n’abantu 10 , komite ya APR Fc ni 5 , abanyamakuru ni 3 ndetse n’abafana 4 bagomba kuzaba bashyigikira iyi kipe Bose hamwe n’abantu 47 berekeje muri Tunisia mu gihugu cya barabu.

Biteganijwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho iri bubanze kunyura Ari i Doha mu gihugu cya Quatar, nyuma iribuze gufata urugendo rujya muri Tunisia , bagomba gukina uyu mukino kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 kuri Stade Olympique de Sousse

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru