Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu ijonjora rya Gatatu "FIBA Basketball World Cup 2023 African Qualifiers" muri BK Arena aho u Rwanda rwatsinzwe na Sudan y’epfo amanota 73-63.<
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2022, muri BK Arena ahatangiye kubera imikino yo kwishyura mu matsinda ya A na B yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha .
Ikipe y’u Rwanda yatangiye nabi iyi mikino yo kwishyura ndetse rwari rwatsinzwe n’indi mikino itatu ibanza yabereye mu gihugu cya Sénegal.
Kuba u Rwanda rutitwaye neza biratanga ikizere gike ko rushobora kuzakomeza Gusa, kuko nundi mukino ubanza rutitwaye neza.
Mu gace ka mbere Sudani y’Epfo yari yatsinze amanota 22-13 aho yaje no kwiharira n’agace ka Kabiri ku manota 20-12 byatumye hajyamo ikinyuranyo cy’amanota cumi n’arindwi "42-25".
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, niwe wafashije u Rwanda kurangiza agace ka gatatu byibuze rwinjije amanota ane gusa 48-52 byakomeje gushyira ku gitutu ikipe y’u Rwanda.
Mu gace ka kane katangiye umusore witwa Robeyns William yinjije amanota 3 yatumye hasigaramo ikinyuranyo cy’inota rimwe 51-52 nubwo Sudani y’Epfo yongeye kuzamura ikinyuranyo kiri hejuru cyane kugeza uyu mukino urangiye kuko warangiye Sudan y’epfo iyoboye.
Mpoyo Axel ni we mukinnyi w’u Rwanda watsinze amanota menshi (15), akurikiwe na William Robeyns watsinze 11.
Mu gihe ku ruhande rwa Sudani y’Epfo, Bul Kuol yatsinze 16, Ngor Kuany ariwe watsinze amanota 15 naho Nuni Omot atsinda 13 bikomeza kuba bibi ku Rwanda.
U Rwanda rugomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi 18h00’ rukina na Cameroun mu gihe izasoza ihura na Tunisia ku Cyumweru.






















