Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ikipe ya Guinée yahagurutse i Kigali idafite abantu 5 kubera kwandura COVID-19

Saturday 8 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Amakuru aturuka mu ikipe y’igihugu ya Guinée nkuko babitangaje mbere yo guhaguruka i Kigali ni uko ikipe yerekeje muri Cameroun idafite batanu mu bari bayigize barimo staff n’abakinnyi kubera ko barwaye icyorezo cya COVID-19.

Ikipe ya Guinée, Syli National, yari imaze iminsi mu Rwanda aho bakinaga imikino ya gicuti, mbere yuko yerekeza Cameroun mu gikombe cy’Afurika cy’Ibihugu, AFCON2021, cyangwa CAN 2021, kizatangira ejo tariki ya 9 Mutarama 2022.

Itangazo rya Guinée rigira riti "Yego ni byo ikipe yacu ya Guinée yagize ubwandu bushya bwa COVID-19, nyuma ya Kémoko Camara na Michael Dyrestam; ni byo ikipe yavuye i Kigali idafite abandi batatu bayigize."

Yakomeje igira iti "Umukinnyi Seydouba Soumah na Amadou Diallo ushinzwe ubuzima bw’ikipe na bo banduye COVID-19, Moryale Sylla na we ntiyajyanye n’ikipe kuko agomba gukorerwa ikindi kizamini cya PCR kuri uyu wa Gatanu, bose bazitabwaho mu Rwanda ndetse bazasanga abandi mu gihe ibizamini bya PCR bizaba bigaragaje ko ari bazima."

Ikipe ya Guinée yageze muri Cameroun saa 16h00’ za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu ifite abakinnyi 24, biteganyijwe ko abandi bazayisanga muri Cameroun ubwo bazaba bakize.

Guinée yakinnye imikino igera kuri ibiri ya gicuti n’u Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 3 no ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama itsindwa umukino wa mbere ibitego 3-0 mu gihe umukino wa 2 yatsinze ikipe Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0.

Iyi kipe izakina umukino wayo wa Mbere n’ikipe y’igihugu ya Malawi tariki ya 10 Mutarama 2022 Saa 18h00’, mu gihe izahita icakirana na Sénégal ikazasoreza kuri Zimbabwe biri kumwe mu itsinda B.

Uyu mukino kandi byamaze kwemezwa ko mu batoranyijwe bazawusifura harimo n’umunyarwandakazi umwe rukumbi, Mukansanga Salima, uzaba ari umusifuzi wa Kane, ku mukino uzaba Saa 18h00’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru