Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe ya Man united ikomeje kugorwa n’ubuzima

Monday 15 September 2025
    Yasomwe na

Ikipe ya Manchester United yaraye itsinzwe na mukeba wayo Manchester City ibitego 3-0, abakunzi ba Man United bakomeza kwibaza igihe ibibazo iyi kipe ifite bizararangira.


Ikipe ya Man City yatsinze Man United ibitego 3.0 mu mukino w’umunsi wa kane muri shampiyona yo mu Bwongereza.

Mu mukino waraye ubaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Man City yari yakiriye ikipe Man United iyitsinda ibitego 3-0, ni ibitego by’umwongereza Foden, ndetse n’umunya Scotland Haaland watsinze ibitego 2.


Aha ikipe ya Man City yari imaze gutsinda ibitego 2.

Nyuma y’umukino abafana ba Man United bongeye kugaragara bagaragaza ko batishimiye ibyo umutoza ari kubakorera.


Abafana ba Man United ntibishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara.

Umutoza wa Man United Roben Amorim uvuka mu gihugu cya Portugal mu magambo ye yavuze ko atazigera ahindura uburyo bwe bw’imikinire (sisitemu y’abadefanseri 3 izwi nka 3-4-3). Yanavuze ko nawe ibibazo bihari abazi bityo ko ntawakabaye amurenganya.


Ruben Amorim umutoza wa Man United.

Iyi sisitemu ntiyishimiwe n’abakunzi b’iyi kipe kuko bavuga ko ariyo ituma batsindwa. Ubusanzwe amakipe menshi akunda gukoresha sisitemu ya 4-3-3.

Kuva mu mwaka wa 2013 mu kwezi Kwa 5 tariki ya 8 iyi kipe imaze gutandukana na Fagason, iyi kipe ya Man United yagiye izana abatoza beza ndetse n’abakinnyi beza, ariko kugeza uyu munsi ntirigera isubirana icyubahiro yahoranye mu gihe cy’umutoza Sir Alex Fagason wahesheje iyi kipe ibikombe bikoye, birimo n’icya UEFA CHAMPIONS LEAGUE iyi kipe yatwaye inshuro ebyiri ubwo yari kumwe na Fagason.


Ikipe ya Man United igitwara ibikombe bikomeye.

Valens Nzabonimana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru