Sunday . 16 November 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 November » Kivu Beach Expo na Festival bigiye gukomereza mu Rutsiro – read more
  • 14 November » Nyagatare: Abana bagororerwa mu Igororero ry’abana barashima Leta ko babasha kwiga – read more
  • 8 November » Rayon Sports yatsinzwe na APR FC idakozemo – read more
  • 5 November » Kamonyi: Police yataye muri yombi abagabo 2 bafatanywe udupfunyika 85 tw’urumogi – read more
  • 2 November » Iyi ni inzira izatuma aba bana bagera ku burezi budaheza, ES Ndayisaba Emmanuel muri NCPD – read more

Shampiyona y’u Rwanda yagarutse guhera kuri uyu wa Gatanu.

Friday 24 October 2025
    Yasomwe na

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 5, aho imikino iraza gutangira guhera kuri uyu wa Gatanu, imikino y’uyu munsi wa 5 ikazasozwa ku Cyumweru.

Uyu munsi hari imikino ikomeye ibiri, uwa mbere uraza guhuza ikipe ya Gicumbi FC na Gasago United, saa cyenda kuri stade ya Kigali Pele. Undi uraza kuba saa kumi nebyiri n’igice, aho ikipe ya Rayon Sports iraza kuba yakiye Amagaju.

Ku munsi wejo nibwo hazaba imikino myinshi, guhera saa cyenda, ikipe ya Bugesera izakira Muhanga, Etincelles yakire Gorilla, Kiyovu yakire APR FC, Mukura VC izakira AS Kigali naho Musanze yakire Rutsiro.

Ku munsi wo ku Cyumweru umukino usoza umunsi wa 5, uzahuza Marines na Police, iyi Police kugeza ubu ntamukino n’umwe iratakaza muri shampiyona kugera ku munsi wa Kane.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wayo n’Amagaju, iri mu mwanya wa Kabiri, ifite amanota 7, mu mikino ine yatsinzemo ibiri, inganya umwe itakaza umwe.

Ikipe ya APR FC ifite ibirarane bibiri, ubu ni iya Gatatu n’amanota atandatu, kuko imaze gukina imikino ibiri, irabura indi ibiri.

Valens Nzabonimana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru