Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 5, aho imikino iraza gutangira guhera kuri uyu wa Gatanu, imikino y’uyu munsi wa 5 ikazasozwa ku Cyumweru.
Uyu munsi hari imikino ikomeye ibiri, uwa mbere uraza guhuza ikipe ya Gicumbi FC na Gasago United, saa cyenda kuri stade ya Kigali Pele. Undi uraza kuba saa kumi nebyiri n’igice, aho ikipe ya Rayon Sports iraza kuba yakiye Amagaju.
Ku munsi wejo nibwo hazaba imikino myinshi, guhera saa cyenda, ikipe ya Bugesera izakira Muhanga, Etincelles yakire Gorilla, Kiyovu yakire APR FC, Mukura VC izakira AS Kigali naho Musanze yakire Rutsiro.
Ku munsi wo ku Cyumweru umukino usoza umunsi wa 5, uzahuza Marines na Police, iyi Police kugeza ubu ntamukino n’umwe iratakaza muri shampiyona kugera ku munsi wa Kane.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wayo n’Amagaju, iri mu mwanya wa Kabiri, ifite amanota 7, mu mikino ine yatsinzemo ibiri, inganya umwe itakaza umwe.
Ikipe ya APR FC ifite ibirarane bibiri, ubu ni iya Gatatu n’amanota atandatu, kuko imaze gukina imikino ibiri, irabura indi ibiri.
Valens Nzabonimana.





















