Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe ya Patriots BBC yatsinzwe na REG BBC mu mikino ya Kamarampaka (Play-Offs)

Saturday 30 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya REG basketball club yatsinze Patriots BBC amanota 66-63 mu mukino wa mbere wa Kamarampaka yakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu hakaba hategerejwe umukino wa Kabiri uza kuba kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

Aya makipe yombi yahuriye Ku mukino wanyuma usoza Shampiyona ya Basketball 2020-2021 ifite umuterankunga wa Banki ya Kigali. Patriots BBC na REG BBC ni amakipe akunze guhangana cyane kuko mu mwaka ushyize byasabye ko bisobanura bageze ku mukino wa 7.

Nanone Kandi REG iheruka iki gikombe muri 2017 .

Ni umukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 aho sitade yari yuzuye ndetse agace ka mbere karangiye ikipe ya REG BBC ari yo iyoboye umukino kuko yarifite amanota 25-18. Muri aya manota agera kuri 7 yatsinzwe n’umukinnyi umwe rukumbi Kaje Elie witwaye neza muri uyu mukino wose.

Ikipe ya REG BBC mu gace ka kabiri yashyizemo intera y’amanota agera ku 9 ubugira kabiri ariko kizigenza Steve Hagumintwali aza gutsinda amanota atatu yatumye hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota 2 hasigaye iminota ibiri gusa, Shyaka Olivier yahise atsindira REG andi manota abiri, amakipe arangiza igice cyambere n’ubundi REG iyoboye n’amanota 33-29 .

Mu gihe haburaga iminota igera kuri 5’ n’amasegonda 39’ kugira ngo agace ka 3 karangire, REG BBC yongeye kwigaranzura Patriots BBC ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9 agace ka Gatatu karangira REG ifite 49-38.

Mu gihe haburaga iminota itatu n’amasegonda 40, umukinnyi Kenneth Gasana yatsinze amanota atatu yatumye hasigaramo inota rimwe ariko Shyaka na Kaje Elie baheka ikipe bayitsindira amanota atandatu.

Amakipe yombi yakomeje gukubana ari nako Wamukota yinjije amanota 2 yatumye amakipe yombi agwa miswi 63-63 mu masegonda 33’ ya nyuma y’umukino.

Umukinnyi Shyaka Olivier yatsinze izindi lancer ebyiri zatumye habamo ikinyuranyo cy’amanota abiri, ni ukuvuga 65-63, mu gihe haburaga amasegonda 16’.

Uyu kizigenza watsinze n’amanota menshi, 30 yongeye gutsinda lancer franc imwe muri ebyiri yari ahawe mu masegonda 10 yarasigaye ngo umukino urangire wahise urangira ku kinyuranyo cy’amanota atatu, 66-63.

Mu yindi mikino yanjye Umukino yabanje
REG WBC yatsinze The Hoops Rwanda y’abagore amanota 74-47, ikipe ya The Hoops yagerageje kwihagararaho mu gace ka 3 aho yaje gutsindwa harimo ikinyuranyo cy’amanota agera kuri 4 17-13 hanyuma iza kurushwa amanota 13 aka gace karangiye ari 24-11.

Kuri uyu wa Gatandatu hategerejwe imikino ya kabiri igomba gukinwa saa 18h30’ mu bagore mu gihe abagabo baza gukina na saa 7h00’ ikipe ya REG iramutse utsinze yahita yegukana igikombe cya shampiyona iheruka muri 2017.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru