Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ikizamini cya Leta gisoza amashuli abanza ntikizakurwaho nuko babivuze

Thursday 17 May 2018
    Yasomwe na

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko ifite gahunda yo gukuraho ibizami bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuga ko ibyo Minisitiri wa MINEDUC yavuze byumvikanye uko bitari.

Ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura ibijyanye n’ingengo y’imari na gahunda y’uburezi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ubwo yaganiraga n’abadepite bamubaza ibibazo na we akabisubiza, hari aho ngo yumvikanye avuga ko ibizami abanyeshuri bakoraga byaba iby’abarangiza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bishobora kuvaho.

Ngo yavugaga ko gukuraho ibizami bya leta bizatuma leta itongera gutakaza miliyari zigera kuri 3,7Frw yakoreshaga mu gutegura ibyo bizami.

Icyo cyemezo cyamaganiwe kure na benshi mu barezi bakimara kumva ayo makuru, yahise asakazwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Bavugaga ko ibyo bizarengera amafaranga ya leta ariko bikazanatuma ireme ry’uburezi rihungabana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, MINEDUC yahise isohora itangazo ihakana ayo makuru, ivuga ko Minisitiri yumviswe nabi.

Iryo tangazo rivuga ko ahubwo Minisitiri Mutimura yagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko hari gahunda yo kongera ikoranabuhanga na za mudasobwa mu mashuri kugira ngo byoroshye ugukurikirana abanyeshuri.

Iryo tangazo rishimangira kandi ko ikoranabuhanga ari ryo rizanagira uruhare rukomeye mu gutuma umubare w’abanyeshuri bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi wiyongera kuruta uko byari bisanzwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru