Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Imirambo 32 yabonywe mu ishyamba rya Kibira y’abambaye impuzankano za FARDC

Monday 27 May 2024
    Yasomwe na

Imibiri y’abantu 32 bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yabonywe mu Ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, ku gice gikora kuri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Iyi mibiri bivugwa ko yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu bihe bitandukanye bitarenze ukwezi, icyakora ubutegetsi bw’u Burundi ntibwigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze ayo makuru nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza.

Iyi mirambo 32 yabonywe n’aba barinzi ku misozi ibiri itandukanye yo muri ibi bice, irimo uwa Nderama n’uwa Kiruhura, mu bilometero uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Bivugwa ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda zimaze igihe zarahawe rugari mu ishyamba rya Kibira, nubwo uburyo zishwemo byo bitatangajwe.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace gakora ku ishyamba bagaragaje ko izi nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi nko mu Isoko rya Ndora zije gusahura ibyo kurya.

Ubwo Umuyobozi wa Komini ya Bukinanyana, Christian Nkurikiye yabazwaga kuri iki kibazo ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza na kimwe kuko kuko atemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru, icyakora avuga ko akenshi muri iri shyamba hakunze kubonwa imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse.

Ku rundi ruhande byaketswe ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’abasirikare b’u Burundi ariko abayobozi bakuru muri iki gisirikare babihakanye.

Zibaye ari inyeshyamba zirwanya u Rwanda ntabwo byaba ari igitangaza kuko Leta y’u Burundi n’iya RDC bimaze igihe bikorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko abayoboye ibyo bihugu bavuze ku mugaragaro ko bazakora ibishoboka byose bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
source Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru