Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imisambi ya Uganda igiye gucakirana n’Amavubi idafite abakinnyi ba kizigenza

Saturday 2 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe y’igihugu ya Uganda cranes izwi nk’Imisambi ya Uganda "Uganda Cranes" igiye gucakirana n’Amavubi y’u Rwanda idafite bamwe mu bakinnyi bayo bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu Misambi.

Ni mu mukino uzaba tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri kigomba kizabera mu gihugu cya Quatar umwaka utaha.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye batazagaragara muri uno mukino barimo na Kapiteni wayo Emmanuel Anold Okwi utarino kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi 32 kapiteni b’ikipe y’igihugu ya Uganda Milutin Micho yahamagaye bagomba kwitegura bakora imyiteguro ya nyuma y’umukino bazakinamo n’Amavubi.

Kapiteni wa Uganda Cranes, Emmanuel Anold Okwi utagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 32 kapiteni yatoranyije

Urutonde rw’abakinnyi 33 Micho yabanje guhamagara bakinira imbere mu gihugu mu bakoze igeragezwa hasigayemo abakinnyi 24 mbere y’uko ahita ahamagara n’abandi bakina hanze ya y’igihugu mu rwego rwo kugira ngo barebe ko bazitwara neza i Kigali.

Okwi Emmanuel kuri ubu udafite ikipe abarizwamo ntari mu bakinnyi 32 kimwe na Juuko Murshid ukina mu bwugarizi ariko we akaba yarahawe ikarita itukura ubwo bakinaga na Mali i Kampala nawe ntari ku rutonde.

Mu bandi bakinnyi bakomeye batari kuri uru rutonde ni Mzamiru Mutyaba uheruka gufasha ikipe ya Vipers SC gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2021 giheruka kubera mu gihugu cya Tanzania.

Iyi kipe ya uganda Cranes irimo kwitegura imikino ibiri ikurikiranye ndeste harimo n’umukino bazakinamo n’u Rwanda mu mikino yo mu itsinda rya (E) ririmo ikipe ya Mali na Kenya ndetse n’u Rwanda.

Uganda cranes mu mukino uheruka yanganyije na Mali 0-0, kuri ubu iyi kipe izaza mu Rwanda ku itariki ya 7 Ukwakira 2021 mu mukino w’ishyiraniro kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe bazaba bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri stade yiswe St Marry’s Kitende i Kampala muri Uganda.

Imikino y’amatsinda yatangiye Uganda cranes inganya 0-0 na Kenya mbere dore ko n’ubundi bari banganyije na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye kuri Kenya ubwo banganyaga igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali,

Umukino ufungura imikino yo muri aya matsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i cy’umusore witwa Agadir umukino wabere muri Morocco bituma Mali igira amanota 4 mu mikino ibiri.

Bivuze ko abakinnyi 32 aribo basigaye ku rutonde rw’ikipe ya Uganda Cranes bazaza guhatana n’u Rwanda.

Umutoza w’Imisambi ya Uganda Milutin Micho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru