Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR WVC yakoze impanuka ihitana umuntu umwe

Tuesday 9 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya APR WVC y’abagore ikina umukino w’intoki wa (volleyball) yakoze impanuka ikomeye ubwo barimo berekeza ku kibuga cy’imyitozo bitegura irushanwa ryateguwe na RRA.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, ahagana saa 14h00’ ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR WVC yari igeze mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku i Rebero, yagonganye n’umumotari ahita ahasiga ubuzima.

Nubwo abakinnyi bo nta n’umwe witabye Imana gusa abakomeretse bikomeye harimo na Team Manager w’iyi Kipe barimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Iyi Kipe ya APR WVC ikoze impanuka mu gihe barimo kwitegura imikino yitiriwe Umusoreshwa mwiza "Best Tax Payer" igomba guhera ku tariki ya 26 kugeza 28 Ugushyingo 2021. Yateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA).

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kumenya amazina y’abakinnyi baba bakomeretse bikomeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru