Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ingabo za mbere za Afurika y’Epfo zageze i Goma

Saturday 30 December 2023
    Yasomwe na

Nyuma yuko atengushywe n’umusaruro w’Ingabo zihuriweho z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba EACRF, Perezida Felix Tshisekedi Chilombo yazanye ingabo za mbere za Afurika y’Epfo kumufasha #M23.

Umuvugizi w’ingabo za DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko yemeje ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bageze muri kiriya gihugu. Bahagaze ku wa Gatatu taliki 26, Ukuboza, 2023.

Njike Kaiko avuga ko bahagaze hakurikijwe imyanzuro y’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri bagize SADC yateraniye i Luanda muri Angola taliki 03, Ugushyingo, 2023.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bazanywe no kurwana na M23, ibi bikaba bitandukanye n’inshingano abasirikare ba EAC bahoranye.

Le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko avuga ko hari abandi basirikare ba SADC bategerejwe muri DRC mu gihe kiri imbere.

Abasirikare ba SADC baje muri DRC mu gihe aba EAC bahavanywe kandi n’aba MONUSCO nabo bahawe igihe cy’umwaka ngo behave mu byiciro nk’uko biherutse kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru