Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Inshuti ikomeye ya Perezida Kagame yitabye Imana

Friday 30 December 2022
    Yasomwe na

Nyiramandwa Rachel, Umucyecuru wakundaga cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022, azize uburwayi.

Yari atuye mu Karere ka Nyamagabe, akaba ari mu bakuru bagaragaje uburyo Perezida Kagame yahaye icyerekezo gikwiye u Rwanda.

Mukecuru Nyiramanwa atabarutse afite imyaka 110 y’amavuko ariko no mu gihe cy’izabukuru yakunze kugaragara ahantu Perezida Kagame yabaga yagiriye uruzinduko no kwiyamamaza muri Nyamagabe .

Yagaragaje uburyo yanyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame yita ku batagira kivurira n’abageze mu zabukuru by’unwihariko, aho na we yubakiwe ndetse akanahabwa inka imikamirwa ndetse ikanamufasha mu masaziro ye, ndetse agakamira n’abaturanyi.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yamusuye iwe mu rugo baraganira, mu ruzinduko yari yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru