Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Intumwa ya Perezida Lorenzo yashyikirije ubutumwa Perezida Tshisekedi

Friday 20 September 2024
    Yasomwe na

Intumwa ya Perezida João Lourenço wa Angola, akaba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu yashyikirije Perezida Tshisekedi wa DRCongo ubutumwa bukubiyemo ibyavuye mu nama imaze iminsi ihuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na DRCONGO ku buryo bwo gukuraho umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Lorenzo niwe uri guhuza u Rwanda na DRCongo mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu karere, mu gihugu cye hakaba ariho hari gukorerwa ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo burimo intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ihisirikare cya Congo hamwe n’abari kugufasha mu rugamba.

Tete Antonio, yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024, nyuma y’iminsi mike hasojwe Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Congo ndetse n’uwa Angola basesengura ibyavuye muri Raporo y’inzobere zigizwe n’intasi n’abandi bahanga n’ibyo bihugu ku cyakorwa ngo amahoro agaruke, intambara zishire mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri wa Angola, Téte Antonio, amaze kwakirwa na Perezida Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko nk’umuntu wari uhagarariye Perezida wa Angola, afite inshingano zo kugeza kuri Perezida Tshisekedi ibyagezweho muri ibyo biganiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru