Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ishuri Rukuru IPRC Kigali ryafunzwe kubera ubujura

Monday 24 October 2022
    Yasomwe na

Guverinoma yafunze by’agateganyo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro n’imyuga IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

Itangazo rifunga iri shuri ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guvenoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by’agateganyo rnu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo mu gihe iperereza rigikomeje muri ibyo byumweru bibiri.

Bati “Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko koko hari iperereza riri gukorwa muri IPRC-Kigali.

Ati “Nibyo koko hari iperereza riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu ishuri rya IPRC-Kigali. Hari bamwe mu bakozi bamaze gufatwa kandi bafunzwe kubwo kuba bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha bikekwa ko byakozwe."

Mineduc yatangaje ko abanyeshuri bari mu kigo barafashwa gutaha, bakazamenyeshwa igihe ishuri rizafungurira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru