Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryaciwe miliyoni 120Frw z’amande

Thursday 17 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Federasiyo y’umukino wa w’intoki, Volleyball mu Rwanda yaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amanyanga yakozwe mu mikino y’igikombe cya Afurika FRVB cyabereye mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ko ryahanwe amezi atandatu idategura amarushanwa ndetse n’amande angana na Miliyoni 120Rwf bitewe n’uburiganya bwakozwe bwo gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil badafite ibyangombwa byemewe.

Iki kibazo cyatumye u Rwanda ruhita rusezererwa mu mikino itarangiye, bivuze ko ubu u Rwanda rwemerewe gutegura amarushanwa kubera ko byahuriranye n’amezi n’ubundi rwari rwarahanwe, bivuze ko byahuriranye.

Aya makosa kandi yatumye Bagirishya Jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri muri iri shyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda akaba yarashinzwe amarushanwa, akurikiranwa ndetse yahawe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano zo gushakira abo bakinnyi ibyangombwa mu buryo butemewe.

Bagirishya Jean de Dieu, uzwi nka Jado Castar aracyafunze ariko asigaje igihe gito agafungurwa kuko urukiko rwamaze kumugabanyiriza igihano, nyuma yo kujurira imyaka yari yakatiwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru