Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 20,1%

Thursday 10 November 2022
    Yasomwe na

Izamuka ry’ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda ryageze kuri 20,1% mu Ukwakira 2022 ugereranyije Ukwakira 2021.

Ikigo Cy’Ibarurishamibare NISR cyavuze ko byatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,7%.

Ni izamuka ry’ibiciro rikomeje kwibasira isi muri iki gihe kubera ingaruka zifitanye isano n‘icyorezo cya COVID-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine n’umusaruro w’ubuhinzi ukomeje kutifata neza.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi. Muri Nzeri 2022, ibiciro byari byiyongereyeho 17,6%.

NISR yatangaje ko mu Ukwakira 2022, "ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,7%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 13,6% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,6%."

Urebye mu byaro, mu Ukwakira 2022 ibiciro byiyongereyeho 39,2% ugereranyije n’Ukwakira 2021. Muri Nzeri 2022 byari byiyongereyeho 28,5%.

Isi ikomeje guhura n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari cyatumye bigwa cyane guhera mu 2020.

Iki cyorezo cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa, abantu bategekwa kuguma mu rugo. Icyo gihe imipaka myinshi yarafunzwe, imodoka n’indege biraparikwa, ku buryo nta waguraga lisansi cyangwa mazutu, uretse wenda iyo gutuma moteri y’imodoka yakira mu rugo, ngo hato itagwa umugese.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru