Ndayambaje Jean Claude
Visi perezida wa Kabiri muri Volley Bagirishya Jean De dieu, uzwi nka Jado Castar amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ku cyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.
Ubwo iyi mikino yari igeze ku munsi wa 4, taliki 16 Nzeri 2021, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Senegal n’u Rwanda warahagaritswe nyuma y’uko Nigeria yari yatanze ikirego ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa byuzuye.
Aba ni abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira A., Apolinario Caroline, Mariana Da Silva B na Moreira Gomes Bianca.
Nyuma yo guhagarika ikipe y’u Rwanda, Minisiteri ya Siporo yahise ifata inshingano zo kuyobora no gukurikirana imikino yari isigaye yimuriwe ku Cyumweru taliki ya 19 Nzeri aho Cameroun yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kenya amaseti atatu kuri imwe.






















