Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kicukiro: Abaturage b’akagari ka Muyange bizihije Umuganura abakiri bato basabwa gukomera ku muco

Friday 5 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Kimwe n’abandi Banyarwanda bizihije Umunsi w’Umuganura, abatuye mu kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro nabo ibirori byari bibereye ijisho, byaranzwe n’ibiganiro byakurikiwe no gusangira umuganura bishimira ibyagezweho, abakiri bato nk’urubyiruko basabwa gukomera ku Muco bakarushaho kuwusigasira.

Iki cyari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze, bishingiye ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu, gukunda Umurimo, n’Ubupfura.

Ni umuhango wizihijwe hirya no hino mu kagari ka Muyange, ku nsanganyamatsiko igira iti Umuganura isôoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira.

President w’Inama Njyanama w’Akagali ka Muyange, Murenzi Paul ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Muyange Furaha Donatien, ari nawe wari Umushyitsi Mukuri muri iki gikorwa, bari gutangiza igikorwa cyo gusangira ibyagezweho n’abaturage mu kagali ka Muyange

Bakomereje no gusangiza Umuganura abakiri bato bazasigara mu njishi y’umuco bawusigasira

Uwatanze ikiganiro ni Dr. Uwizeye Diedonne, Umwalimu, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, akaba n’umuyobozi w’agashami kigisha amasomo y’iterambere (Development Studies), mu ishami ry’Imiyoborere, Iterambere, n’Umuryango.

Yagarutse ku mateka y’abakurambere b’u Rwanda rwo hambere, anashishikariza urubyiruko n’abaturage b’Akagali gukomera k’Umuco wacu (Abanyarwanda) agira ati: Umuco ntugacike!

Dr. Uwizeye Dieudonne yatanze ikiganiro ku muco w’Umuganura mu Rwanda

Ubusanzwe, Ijambo Umuganura ni ijambo rikomoka ku nshinga Kuganura. Iki cyari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze, bishingiye ku ndangagaciro yo gukunda Umurimo. Abanyarwanda basanganywe umuco wo kuganura n’umutima wo kuganuza. Uwejeje mbere, asangira n’abe bikitwa kubaganuza: ababyeyi baganuza abana, abana bakaganuza ababyeyi, ndetse n’abaturanyi bakaganuzanya.

Umunsi w’Umuganura usigaye wihizizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi Kwa Kanama buri mwaka.

Abato basangijwe Umuganura basabwa gusigasira umuco w’igihugu

Umuganura ugira umwihariko wo gusangira ku bihingwa by’u Rwanda bitari mva mahanga

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru